Shadow

Amahame 7 aranga koperative ikora neza.

Mu Kinyarwanda baravunga ngo nta mugabo umwe, hariho kandi n’indi mvugo izwi na benshi ngo ushaka kwihuta agenda wenyine ariko ushaka kugera kure ajyana n’abandi. Ibi bymvikanisha ubufatanye n’abandi mu gihe wifuza gutera imbere,imwe muri izo nzira ni ugukorera hamwe n’abandi biciyeye muri koperative. Kugira ngo koperative iterimbere ni ngombwa ko hakurikizwa amahame abahanga mu mikorere y’amakoperative  bagaragaza.

Image result for rwanda cooperative agency                      Kubera akamaro amakoperative afite, hariho ikigo cyo ku rwego rw’igihugu kiyareberera-RCA

Mu gihe amahame 7 agenga amakoperative yubahirijwe, usanga imikorere yayo ari myiza kandi igatanga inyugu ku banyamuryango bayo,bityo ikagera ku ntego yicyo yashyiriweho.

Ayo mahame uko ari arindwi ni aya akurukira:

1.Ihame rya mbere ni ubukorerabushake no gukingurira amarembo abanyamuryango bifuza kwinjira muri koperative; Iri hame ni ingenzi kuko ari ngombwa guha abanyamuryango urubuga rw’ubwisanzure no kwemera kwinjiza ababishaka.

Kuko hari koperative usanga zishyiraho umubare ntarengwa w’abanyamuryango, ibyo bikaba bimwe mu bituma koperative idakura, ubukorerabushake muri koperative nabwo ni ngombwa, kuko mbere y’uko igera ahashimisha bisaba ubwitange bukomeye bw’abayigize.

2.Ihame rya kabiri ni uguha ubwisanzure abanyamuryango ba koperative mu igenzurwa rya koperative. Ni ngombwa ko abanyamuryango bagira uburenganzira mu igenzurwa rya koperative yabo mu bijyanye n’umutungo wayo, bagahabwa amakuru y’umutungo n’ibindi byose bifuza kumenya kuri koperative yabo.

3.Ihame rya gatatu n’uko abanyamuryango bagomba kugira uruhare ku bukungu bwa koperative .

4.Ihame rya kane ni ubwisanzure ndetse n’ubwigenge bwa koperative.

5.Ihame rya gatanu rikaba ari inyigisho, amahugurwa  n’amakuru akenewe n’abanyamuryango ba koperative.

6.Ihame rya gatandatu ni Koperative igana ku makoperative, bivuze kurenga urwego rwa koperative ugana ku muryango w’amakoperative cyangwa impuzamakoperative.

7.Ihame rya karindwi ni irijyanye n’uko koperative ari umutungo w’abaturage cyangwa abanyamuryango bayigize si umuntu umwe cyangwa abari muri komite nyobozi yayo gusa,oya. Ahubwo nyine koperative ni abanyamuryango.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *