Shadow

Aline Gahongayire ari mu nzira zo gutangiza itorero

Nubwo atatangaje igihe ntarengwa azaba yabikoreye, Gahongayire avuga ko ateganya gushinga itorero rye yise Love Ministry.

Aline Gahongayire mu nzira zisezerera kuririmba | celebz Magazine

Gahongayire avuga ko muri Love Ministry nta kuvangura kuzaba kurimo, umunsi we wifuza gusenga azaba ahawe rugari nta byo kumucira urubanza.

Ati “Mfite umuryango w’ivugabutumwa ntarashyira hanze witwa Love Ministry ndacyasenga Imana ngo inyereke amashami ndi kubona igiti biteyeho ariko nshaka ko umuntu yumva afite ubwisanzure bwo gusenga, sinshaka amacakubiri mu Mana. Ijambo ry’Imana riravuga ngo ni muze uko muri, ni umusinzi, ni umunywarumogi ariko ni uwacu. Sinshaka kugendera ku nenge ufite ngo ngucire urubanza.”

Kuri uyu mukozi w’Imana ngo icyo agamije si ugusaruza amaturo mu bayoboke, ahubwo ni ukubagwizamo urukundo kuko Imana itura mu mitima aho kuba inyubako.

Ati “Hari igihe umuntu ajya mu rusengero ananiwe bagahita bavuga ngo ituro ry’amabati, ituro ry’amadirishya… Imana ntabwo itura mu nzu itura mu mitima. Numva nkeneye ko Imana yasana umutima wanjye nkasana n’uw’abandi noneho njye n’uwo muntu tukubaka ikintu cyo guteraniramo ariko atari ukubwiriza gusa.”

Aline Gahongayire  agiye gutangiza gahunda yise “Gwiza Amashimwe” igamije komora ibikomere bitandukanye byo kumutima, gusaba imbabazi no kuzitanga biciye mu buhamya.

Aline Gahongayire kuri ubu nta dini runaka agira asengeramo by’umwihariko kuko avuga idini ry’ukuri ari urukundo ariko ngo idini ryose yateraniyemo yubaha imigenzereze yaryo muri uwo mwanya kandi yubaha cyane Zion Temple yakuriyemo. Ureste kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Gahongayire akora n’ibiganiro nyobokamana.

hose/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *