Shadow

Algeria: Kiliziya Gatolika yashyize abayoboke bayo 19 mu rwego rw’abahire.

Kiliziya Gatolika yashyize mu rwego rw’abahire abayoboke bayo 19 bishwe mu gihe cy’intambara yo muri Algeria, umuhango nk’uyu ukaba ari bwo bwa mbere ubereye mu gihugu cy’abayisilamu.

Chrétiens et musulmans assistent à une cérémonie de béatification de moines tués pendant la guerre civile, à Oran (Algérie), le 8 décembre.                            Uyu muhango w’itabiriwe n’abantu batandukanye

Benshi muri bo bari Abafaransa – barindwi muri bo bari abihayimana b’aba ‘moines’ bo mu muryango wa Mutagatifu Benedicto, mu gihe umwe yari musenyeri.

Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Oran mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Alger, umutekano wakajijwe.

Mu butumwa yageneye abitabiriye uyu muhango, Papa Francis yavuze ko yizeye ko uyu muhango “uzomora ibikomere byo mu gihe cyashize nuko ukarema uburyo bushya bwo guhura no kubana neza”.

Muri Kiliziya Gatolika, kugirwa umuhire ni intambwe ya mbere yerekeza ku kugirwa umutagatifu.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *