Shadow

Afurika yakangukiye kwikorera inkingo za COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuriye abayobizi batandukanye bo ku Mugabane w’Afurika iby’ikigo yavuganye na cyo cyiteguye gukorera inkingo za COVID-19 muri Afurika gikoresheje uburyo bwa mRNA bwifashishwa mu gukora inkingo za Pfizer na Moderna.

 

COVID-19: Rwanda Pledges $1m to Continental Efforts to Combat Coronavirus –  KT PRESS

Perezida Kagame yabigarutseho mu nama y’iminsi 2 ikomeje kwiga ku kongerera Afurika Ubushobozi bwo Gukora Inkingo, ikaba irimo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ikaba yatumijwe na Komisiyo ya AU n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, (Africa CDC).

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hagaragara ubusumbane bugaragara mu ikwirakwizwa ry’inkingo za COVID-19, Afurika itakabaye ikomeza gutera imbabazi igendera gusa ku cyizere cy’ubushake n’ubufatanye mpuzamahanga, agaruka ku buryo hagiye hagaragara ingero z’uburyo ubushake bwonyine budahagije.

Yatangarije abayobozi n’impuguke mu rwego rw’ubuzima bitabiriye iyo nama ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize, yagize amahirwe yo kuvugana n’ibigo bitandukanye bikora inkingo za COVID-19, by’umwihariko yibanda ku kumenya imikorere y’uburyo bwa mRNA (RNA) bwakoreshejwe mu gukora inkingo nka Pfitzer na Moderna.

Hari ikigo gifite ubushobozi bwo gukoresha ubu buryo, bumaze igihe bukoreshwa na Moderna ndetse na Pfizer, cyiteguye kandi gifite ubwo bushake n’ubushobozi.

Pfizer and Moderna vaccines: Here's everything we know so far | ORF

Uburyo bwa mRNA bwifashishwa mu gukora inkingo zihangana n’indwara zandura, bukaba ari uburyo bwigisha utunyangingo tw’umubiri (cells)  kwikorera za poroteyine zongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubu buryo ntabwo bukoreshwa mu gutera abantu virusi ya COVID-19, ndetse ngo butanga inkingo zishobora no kurinda ubwoko butandukanye bw’izindi ndwara ziri mu muryango umwe na COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *