Shadow

Afurika ikomerewe n’ikibazo cyibura ry’akazi mu rubyiruko

Abarenga 60% by’abantu miliyari imwe n’igice bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO, José Graziano da Silva.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), José Graziano da Silva (Foto FAO)

Mu gufasha  aba bantu kugira ngo bagire imirimo bakora by’umwihariko mu duce tw’icyaro, ni bimwe mu byo inama y’Umuryango w’abibumbye Ishami ryita ku biribwa n’ubuhinzi iherutse kubera i Kigali yagarutseho hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

José Graziano da Silva avuga ko uhereye mu gihugu cya Benin kugeza Zanzibar, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi ryashyizeho imishinga y’iterambere, guha amahirwe urubyiruko kugira ngo rushobore kwihangira imirimo.

Guverinoma z’ibihugu by’Afurika zirebwa no guha amahirwe urubyiruko mu iterambere ryarwo, nkuko biri mu masezerano y’i Malabo ya 2014 agamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi nka kimwe mu byihutirwa kugira ngo urubyiruko rubigiremo uruhare.

Kugira ngo habeho ubwiyongere bw’akazi ku rubyiruko rw’Afurika kandi rukabone, ni uko rwahabwa inguzanyo, guhabwa amakuru, kugera ku ikoranabuhanga no kubona amakuru kuko ngo murandasi itanga ikizere mu bijyanye no guhanga udushya mu gukora ubuhinzi bugezweho.

José Graziano da Silva avuga ko niba habayeho uburyo bwihuse kugira ngo urubyiruko rubone akazi binashyirwe muri politiki z’ibihugu, bose bashobora kubikuramo isomo ryiza.

Avuga ko FAO yakoranye na Guverinoma ya Nigeria kugira ngo hatezwe imbere gahunda y’ubuhinzi bw’icyo gihugu kandi bugakorwa n’urubyiruko, ku buryo urubyiruko rwo mu cyaro rurenga ibihumbi 7 babonye amahugurwa n’ibikoresho kugira ngo bihangire inganda zabo zishingiye ku buhinzi. Hateganyijwe kandi ko mu myaka itanu iri imbere, urubyiruko rurenga ibihumbi 700 mu bice by’icyaro ruzaba rwarihangiye imirimo.

José Graziano da Silva atangaza ko FAO ifasha urugaga rw’urubyiruko mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi. Itangaza ko mu Rwanda hari urugaga ruhuza abanyamuryango bafite akamaro mu gufasha urundi rubyiruko kugira ngo rushobore gutuma habaho impinduka mu bukungu no mu mibereho y’Abanyarwanda.

Urubyiruko rwo mu cyaro muri Afurika rufite ikizere kinshi n’inzozi zo kubona amahirwe yarufasha kugera ku ntego zarwo nkuko byatangajwe na FAO.

imvahonshya/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *