Shadow

Abitwa abasigajwe inyuma n’amateka bari mu marembera

Umwuga ubatunze i Kigali wo kubumba ibikoresho binyuranye byiganjemo amavaze y’indabo, watangiye gukorwa n’abandi baturage babumbisha isima aho gukoresha ibumba.

Abasigajwe inyuma n’amateka babumbira amavaze mu gishanga kiri hagati ya Kacyiru na Gacuriro mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wabo uri mu marembera bitewe n’uko nta bantu benshi bakigura amavaze y’ibumba.

Related image
Abenshi muribo umwuga wabo ni ukubumba

Imwe mu miryango ivuganira abasigajwe inyuma n’amateka, ivuga ko abatuye mu cyaro bo nta kindi bakora uretse gusabiriza, babitewe n’uko abenshi muri bo (barenga 90%) batageze mu ishuri ngo batozwe undi murimo utari uwo kubumba no guhiga.

Kwiheza ndetse no gutura ahantu hitaruye ibikorwa by’amajyambere, bituma gahunda za Leta zitamenyekana mu basigajwe inyuma n’amateka.

Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze mu Itorero ADEPR, avuga ko Abanyarwanda batazi kwandika, gusoma no kubara bagera kuri 30%, kandi ko abasigajwe inyuma n’amateka muri uwo mubare ari hafi ya bose.

Pasiteri Hakuzwumuremyi akomeza agira ati ”Ntabwo washobora kwiga umwuga utazi gusoma, kwandika no kubara, ni yo mbogamizi abasigajwe inyuma n’amateka bafite”.

ADEPR ivuga ko nta bushobozi buhagije ifite bwo kwigisha abasigajwe inyuma n
Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi yemeza ko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka batazigusoma

Avuga ko nta mikoro ahagije iri torero rifite kugira ngo ritange uburezi bufite ireme ku basigajwe inyuma n’amateka bose.

Hari bamwe muri aba baturage bavuga ko badashobora kwigereranya n’abandi Banyarwanda, haba mu gushyingiranwa cyangwa gukorana indi mihango ihuza abantu benshi.

Uwitwa Miheto utuye i Musanze agira ati “Impamvu dushyingirana nk’abasangwabutaka twenyine, mbese wajya gusohoza(kurongora) umuzungu udafite amafaranga! Umuzungu kuri twe ni umuntu wese ukize, ufite imodoka n’amasambu.”

Iyi nkuru dukesha KigaliToday ikomeza ivuga ko Musenyeri John Rucyahana washinze umuryango ‘Transformational Ministries (TM)’ ufasha imiryango ikennye, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bakeneye kwigishwa no guhabwa ubushobozi bwatuma badakomeza kubaho mu bukene bukabije.

Ati “Nitutagira icyo dukora barashira kuko imbeho, indwara z’ibihaha, ubukene, kurya nabi,…birabica, barabyara bagapfa”.
“Nakwereka ifoto y’umubyeyi muri bo wabyaye akabura icyo afubikamo umwana, barinda gucana umuriro mu ziko kugira ngo bamwoteshe”.

“Bitewe n’uko batagira icyo baryamaho, basasa ibyatsi by’inturusu hasi mu mukungugu, naho mwe muba i Kigali, muri ba mama wararaye gusa!”

Koperative iharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka(COPORWA), ivuga ko abari hirya no hino mu gihugu hose batarenga ibihumbi 36 muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda.

Related image

Mu mwaka ushize wa 2018 Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe gucukumbura imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, yanenze tumwe mu turere dukoresha ibindi amafaranga yagenewe uburezi bw’aba baturage.

Iyi Komisiyo ivuga ko uburezi bw’abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bugenerwa ingengo y’imari irenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 95.

Sena ikomeza isaba Guverinoma kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose bakennye, ariko umwihariko ugashyirwa ku basigajwe inyuma n’amateka kugira ngo iyi nyito ubwayo ivanweho.

kigalitoday/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *