Shadow

Abayoboke b’amadini bakwiye gusoma neza ibyanditswe

Pasiteri Ezra Mpyisi, umudivantiste w’umunsi wa karindwi arakangurira abayoboke b’amadini kujya bashungura mubyo basoma, yavuze uburyo na we akijya mu idini, ibyo bamubwiraga byose yabimiraga bunguri, nta bushishozi ashyizemo.

Ubwo habaga umuhango wo gutangaza igitabo ‘Muzabamenyera ku mbuto bera’ kivuga ku buyobe bumaze igihe bwigaragaza mu madini cyanditswe na Padiri Amerika Victor, Pasiteri Mpyisi Ezira yatanze ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo  Ati “Ijambo ry’Imana naryakiraga nkuko abapasiteri babimbwiraga, nkaryakira nka kasuku. Icyo bavuze nkavuga icyo, icyo bambwiye kwanga nkacyanga icyo bambwiye gukunda nkagikunda, mbifata ntyo mba umukiristo wirinda, ukomeye kugira ngo Imana izanjyane mu ijuru.”

“Nabaye mwarimu, igihe kiragera mba pasiteri , ariko pasiteri kasuku uvuga ibyo abwiwe. Mba umukiristo w’intangarugero ariko ufite ubwoba. Nakora icyaha nkajya ku mavi nkasenga ngo ngiye kubura ijuru. Barambwiye ngo gusenga no kwiyiriza nibyo bizatuma ubona ijuru. Icyacumi n’amaturo nkabyitondera. Mpindura imibereho myiza ikiguzi cyo kuzajya mu ijuru, kandi baratubwiraga bati iby’Imana ntibibazwa, ubyemera uko ubibwiwe. Nkabikora ariko sinyurwe.”

Pasiteri Mpyisi avuga ko yagiye kwiga iyobokamana mu mahanga ngo arebe ko yagira ubumenyi bwisumbuye kubwo yari azi, agaruka uko yagiye.

Ati “Njya mu mahanga niga théologie imyaka ine, mvamo ndi kasuku, nzi ko idini ry’Imana ari abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, abandi bose ntumbwire ibyiza bakora, nti barayobye kuko niko nabwirwaga. Igihe kiragera nza gusanga Bibiliya tuyisoma bunyuguti kandi bunyuguti iricisha.”

Pasiteri Mpyisi yavuze ko abayoboke b’amadini, bakwiriye gusoma neza ibyanditswe, bagasaba guhabwa ubwenge bwo guhishurirwa no kumenya neza icyo bishatse kuvuga.

Ati “Uba ukwiriye kumenya icyanditswe kiri muri icyo cyanditswe cyo kitanditswe […] Mbere nubahaga ikimpa umugati, igihe kiragera nsanga ibyo byose ari ubusa.”