Benshi banenga umugabane wa Afurika bavuga ko ushobora kuba ari umugabane wavumwe kubera ubukene, ibyorezo, intambara n’ubuyobizi bubi mu bihugu bimwe na bimwe ariko ngo ni n’umugabane uhira abawukoresha neza bashaka kuwubyaza umusaruro.
Bamwe muri abo bahiriwe no gukorera ku butaka bw’Afurika ni abavugabutumwa bo mu matorero atandukanye. Uretse kuba banezezwa no kubona bafite abayoboke kandi bagakora ibikomeye kugira ngo bigwizeho n’abandi benshi, aba bavugabutumwa bageze kuri byinshi birimo n’ubutunzi.
Uru ni urutonde rw’abavugabutumwa 10 bakize kuruta abandi bose babarizwa ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2018. Rwakozwe n’ikinyamakuru legit.ng hifashijwe ubushakashatsi bwakozwe na Forbes magazine:
10. Pasiteri Matthew Ashimolowo
Pasiteri Matthew na we akomoka muri Nijeriya yinjiza amafaranga menshi biciye mu itorero rye rya Kingsway International Christian Centre rifite icyicaro i Londre mu Bwongereza.
Inyigisho z’itorero rye ngo zicishwa ku matelevisiyo yo muri Ghana, Nijeriya, Zimbabwe no mu bihugu byinshi by’i Burayi. Matthew yahindutse umukirisitu afite imyaka 20 y’amavuko avuye mu idini y’abayisilamu.
Icyegeranyo cyakozwe na Forbes Magazine muri uyu mwaka cyagaragaje ko Matthew afite amafaranga ari hagati ya miliyoni 6 kugeza ku icumi z’Amadorali. Inyigisho ze akenshi ngo ziba zishingiye ku migisha y’ubukungu ari na ho abonera indamu ze.
9. Rev. Chris Okotie
Uyu muvugabutumwa akomoka mu gihugu cya Nijeriya akaba anayobora itorero rya Household of God Church afite miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika. Kuri ubu ngo icyicaro cy’itorero rye giherereye mu murwa mukuru wa Lagos.
Okotie yavukiye muri Leta ya Delta mu mwaka wa 1958.
8. Prophet T.B.Joshua
Prophet Joshua na we ukomoka mu gihugu cya Nijeriya afatwa nk’umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bakize kuri uyu mugabane wa Afurika.
Uyu mugabo washinze itorero ryitwa The Synagogue Church of All Nations afite miliyoni 15 z’amadorali.
Joshua afatwa nk’umwe mu bavugabutumwa bakunzwe kandi bavuga rikijyana muri Afurika. Kimwe mu bimwinjiriza agatubutse ni televiziyo ye yise Emmanuel TV. Uretse iyi televiziyo ngo ni we mupasitoro ukurikiranwa n’abantu benshi muri Afurika kuri Youtube Channel aho kugeza ubu akurikiranwa n’abarenga miliyoni 300.
7. Prophet Uebert Angel
Uyu mushumba washinze itorero Spirit Embassy rifite icyicaro m gihugu cya Zimbabwe abarirwa miliyoni 25 z’amadorali.
Prophet Angel ugaragara nk’umuyobozi w’itorero muto yizera ko Imana ishaka ko umukumbi wayo uhinduka abaherwe.
Uretse iri torero, Angel yahanze umuryango the Angel organization umwinjiriza amafaranga mensi kubera ko awukoreramo imishinga ibyara inyungu.
6. Pastor Ray Macaulay
Uyu mupasireri uyobora itorero Rhema Bible Church rifite icyicaro gikuru muri Afurika y’Epfo afite miliyoni 28 y’amadorali. Uyu mupasiteri ngo yatangije iri torero mu mwaka wa 1979 abifashijwemo n’umuryango we.
5. Pastor Tshifinwa Irene
Uyu mupasiteri w’umugore ayobora itorero Divine Truth World Restoration Services rifite icyiraco gikuru muri Afurika y’Epfo mu gace ka Venda. Irene abarwa mu bakire ba mbere kuri uyu mugabane kubera ko afite miliyoni 42 z’amadoari. Ni umwe mu bayobozi b’amatorero bamamaye cyane kuko inyigisho ze ngo zica ku muyoboro wa DSTV.
4. Chris Oyakhilome
Uyu mugabo ukomoka muri Nijeriya uyobora itorero Christ Embassy ngo rimaze kumugeza mu baherwe b’abapasiteri kuko afite miliyoni 50 z’amadorari.
Uretse iri torero ngo izindi nyungu azikura ahantu hatandukanye nko mu binyamakuru byandika, televsiyo, amazu akomeye atunganya umuziki, amahoteli, n’ahandi. Benshi mu bayoboke b’idini rye ni ba rwiyemezamirimo bakomeye.
3. Bishop Ayodele Oritsejafor
Uyu muvugabutumwa uyobora itorero the World of Life Bible Church afite akayabo ka miliyoni 120 z’amadorali. Ngo yigeze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera amahano yashinjwaga kugiramo uruhare, icyakora ngo abitera utwatsi.
2. Pasiteri E.A. Adeboye
Amazina ye yose ni Enoch Adejare Adeboye,uyu nawe akomoka muri Nijeriya.Ayobora itorero the Redeemed Christian Church of God. Ni umwe mu bapasiteri bafite agatubutse kuko abakoze ubushakashatsi basanze afite miliyoni 130 z’amadorari ndetse anafite n’indege ye bwite (Privet Jet).
1. Bishop David Oyedepo
Bishop David ni we muvugabutumwa w’umuherwe wa mbere kuri uyu mugabane wa Afurika. Uyu muvugabutumwa ukomoka muri Nijeriya ayobora itorero Living Faith World Outreach Ministry. Iri totero ryatangiye mu mwaka 1981 rikwirakwira kuri uyu mugabane. Uyu mugabo atunze Miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika.
Nguko uko abahashinze ibikorwa byabo bifite aho bihurira n’iyobokamana bakurikiranye mu gutunga agatubutse.
ibyishimo/IGISUBIZO.COM