Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda unenga bamwe mu bafite ijambo bazwi nk’abavuga rikijyana barangwa n’ingeso yo kutiteranya.

Umuyobozi w’uyu muryango Madame Ingabire Marie Immaculee asaba buri wese kwitandukanya n’iyi myumvire ituma bakomeza kurebera amakosa akorwa n’abayobozi badakora ibyo bashinzwe bikagira ingaruka zako kanya n’izigihe cyirambye ku buzima rusange bw’igihugu.
Ingabire agira ati: “uratinya kwiteranya nanjye ngo ntakugira nte? Ahubwo njye mbona hari ubwo ibyo bintu yakoze uba ubona nawe hari ibindi uzamukeneraho noneho ukavuga ngo ntisibira amayira. Dukwiye kubyirinda kuko turebye bigira ingaruka ku banyarwanda twese.”
Akomeza agira ati “Ntukwiye gutinya kwiteranya kuko uwo muntu ntabwo azahora aho ngaho,uratinya kwiteranya na meya nagira Imana wenda azarangiza manda ariko ashobora kwegura atayirangije.Uratinya Guverineri, uko bamwohereje aha niko bazamwohereza n’ahandi.Tugomba kureba nyungu z’igihugu tukareka kureba inyungu z’abandi.”
Ingabire Marie Immaculee asaba abavuga rikumvikana gucika kuri iyi ngeso ikurura akarengane ahamya ko gashobora gutuma abaturage binubira imiyoborere na serivise bahabwa.
IGISUBIZO.COM