Shadow

Abatwara abagenzi kuri moto bagiye kujya basaba ibyangombwa bibemerera gutwara bitanyuze muri koperative-RURA

Urwego rw’igihugu rureberera mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rurizeza abatwara abagenzi kuri moto ko bitarenze ukwezi kumwe bagiye kujya bisabira uruhushya rubemerera gutwara abantu  banyuze ku Irembo bidasabye kunyura muri koperative zabo.

Related image

Ni nyuma yaho abakora uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto bo mu karere ka Rusizi, bagaragarije ko batinda kubona uruhushya bigatuma bahura n’ibibazo byo guhanwa nyamara baba bamaze igihebarishyuye muri RURA.

Umwe mubatwara abagenzi kuri moto Nzeyimana Samuel ukorera i Rusizi  ni umwe mubagaragaza ko bamaze igihe barishyuye amafaranga y’uruhushya rwo gutwara abagenzi,ariko bakaba batarazihabwa. Kuba we na bagenzi be bo muri koperative COMORU bamaze amezi asaga umunani bategereje iki cyangombwa gitangwa na RURA birabatera igihombo gikomeye dore ko abenshi bahunze imihanda myiza kubwo gutinya polisi yo mu muhanda.

Nizeyimana yagize ati “Itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere(uyu mwaka) nibwo twishyuye kugeza uyu mwanya ntiturazibona, ubwo ni ukuvuga ngo imikorere  yacu yaradindiye kuko ahantu hari umupolisi ntituhagera, naho twakoreraga muri iyi minsi imvura iri kuhagwa kubera ko nta mihanda ihagera ni ukuvuga ngo akazi kacu karadindiye”

Kayigire Vincent uyobora COMORU avuga ko hari amadeni asaga miliyoni 12 RURA yabashyizeho kubera moto zitagikorera muri iyi koperative,iyo akaba ariyo nkomoko yo kwimwa ibyangombwa ku banyamuryango nubwo ntako batagize ngo bafashwe ariko bikanga.

“[…] nkababwira nti ese izi moto murimo mutwishyuza ko muri 2016 ko nanditse ngaragaza ko izo muto tutakizitunze muri koperative,cyane cyane ko n’ubundi ubushize licence twari turangije mu 2016 izo mito twari twazishyuriye hafi miliyoni imwe n’igice(1500000 frw) nayo y’amaherere nkayo ngayo ngo turebe ko tutazongera kuzibazwa.Twari dusigaranye moto 110 tugeze muri RURA batubarira moto 277 zidusaba miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi Magana cyenda (12900000 frw) twishyuye mo miliyoni 5, barayanze ngo tubanze twishyure yose bajye baduha ibyangombwa by’abanyamuryango bose ba koperative”

Ihuriro ry’aya makoperative atandatu y’abamotari akorera mu karere ka Rusizi UCMR,ryo rivuga ko ikibazo kitari muri COMORU gusa. Umuyobozi waryo Dusabeyezu Ernest asanga ikibazo cy’abanyamuryango batishyura imisoro kidagakwiye kubera umutwaro bagenzi babo bikiranuye nayo

“Igikwiye nuko RURA yadukorera gahunda ikadushyiriraho uburyo umumotari yajya yifatira ibyangombwa ku giti ke,bigakuraho ko hari igihe ayatanga ugasanga mugenzi we ntarayatanga bikamudindiza bigatuma bazamuca amafaranga y’ubukererwe kandi we ikibazo yari yaramaze kugikemura ”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA Tony Kulamba, ntiyemeranya n’amakoperative avuga ko yasabye gukurwaho moto zitagikora ngo binanirane,gusa avuga ko ikibazo nk’iki cy’ibyangombwa kigiye kubonerwa umuti kuko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa abamotari bashobora kuzajya babyisabira batanyuze kubuyobozi bw’amakoperative yabo.

“Twabemereye ko tugiye kubashakira indi nzira yihuse aho umumotari azajya abona icyangombwa acyisabiye ku giti cye akoresheje iyakure-Irembo,ibyo twabikoreye kuko twari tuzi neza ko hari ikibazo cy’imikorere mibi mu makoperative y’abamotari. Ubu nakwizeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe turizera ko bizaba byarangiye,tuzababwira uko bashobora kujya ku irembo bagakurikiza ibisabwa byose,akishyura akibonera uruhushya rumwemerera gutwara atongeye gusiragira atuma abayobozi ba koperative.”

Iki kibazo cyagaragajwe n’abanyamuryango babarirwa mu ihuriro UCMR rigizwe n’amakoperative atandatu akorera i Rusizi sibo bonyine bagifite kuko n’ahandi hirya no hino mu gihugu humvika amakoperative y’abamotari afite ibibazo nk’ibi.

IGUSUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *