Shadow

Abatuye mu mujyi wa Rusizi barinubira ruswa bakwa mu gihe bashatse kubaka.

Abatuye mu mujyi wa Rusizi barinubira ruswa bakwa n’inzego z’ibanze mu gihe bashatse kubaka kubera kudasobanukirwa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi ari nabyo biha icyuho iyi ruswa. Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwemeza ko abaturage bazi iki gishushanyo mbonera ari mbarwa, akaba ariyo mpamvu bari gukora ubukangurambaga bugamije kukimenyeakanisha.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Gihundwe,Mayombo Albert avuga ko amaze igihe gisaga umwaka asiragira ku byangombwa bimwemerera kubaka ariko kugeza magingo aya akaba atarabihabwa kubera kwakwa ruswa akanga kuyitanga. Ibibazo nkibi byiganje mu murenge wa Gihundwe umwe mu mirenge itatu igize  umujyi wa Rusizi ahagomba kubakwa bigendeye ku gishushanyo mbonera.

Makuza Pierre wo mu mudugudu wa Karushaririza we avuga ko   yashutswe n’inzego z’ibanze  kubaka adasabye uburenganzaira bumwemerera kubera ko bamubwiye ko aribo  bemerera umuntu kubaka ariko abanje kubaha ruswa.Yarayibimye maze nawe bamwihimuraho basenya ibyo yari amaze kubaka.

Ati “… bansaba amafaranga ibihumbi 50,njyerageza kubabwira nti sinshobora kuyabaha kuko n’ejo haza undi inzu nkazayuzuza maze kubaha nka miriyoni. Ngerageza kwegera ushinzwe imyubakire ndamubwira nti niba aha hantu hatangwa icyangombwa ni mukimpe,nawe yarakinyimye ahubwo ansaba amafaranga. Ikintu kibabaje baje kunshuka barambwira ngo ni nubake,maze kubaka umusingi, mudugudu araza ayimaramo yose arayisenya”

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeri uyu mwaka,Iki kibazo  nicyo cyahagurukije umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim agiye kumva akababaro k’aba baturage bo mu murenge wa Gihundwe.

Kutagira amakuru ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi waka karere ni kimwe mubiha icyuho ruswa nkuko uyu muyobozi yasanze byifashe ari nayo mpamvu batangiye ubukangurambaga bwo kukimenyekanisha no gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo.

“habaye amahugurwa y’ibanze yo gusobanurira abayobozi b’utugari n’abayobozi b’imirenge igishushanyo mbonera uko giteye mu bice byaho bayobora,icya kabiri tugiye gukora nuko ishami ribishinzwe bafatanyije n’abashinzwe ubutaka ku rwego rw’umurenge  bagiye gukora inama n’abaturage mu tugari twose bagenda babasobanurira ibijyanye n’amategeko y’imyubakire ibibujijwe kubakwa ahantu runaka n’ibyemewe kugira ngo byibuze ubumenyi bwabo buzamuke.”

Ikindi cy’ingenzi avuga ko ari ukumenyesha abaturage uburenganzira bwabo, mu guhabwa serivise zo kubaka bakamenya ngo bigenda gute,bitangwa nande bitangwa mu gihe kingana iki. Ibi bikazafasha kugabanya amahane hagati y’abaturage n’ubayobozi mubijyanye n’imyubakire.

Image result for Kayumba Ephraim Rusizi           Kayumba Ephrem yahagurukiye ikibazo cya ruswa ivugwa mu myubakire

Meya Kayumba Ephraim muri iyi nama yagiranye n’abaturage yabijeje ko umuyobozi ubaka ruswa atazihanganirwa akaba ariyo mpamvu  yahise afata icyemezo cyo guhagarika umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Gihundwe nk’umwe mubayivuzweho.

Abaturage bishimiye iki cyemezo cyafatiwe uyu mukozi ushinzwe ubutaka bavuga ko ari ikintu cyiza kigaragaje ko umuyobozi w’akarere yabonye amakosa y’uyu mukozi abandi batigeze babona,ariko bongeyeho ko bibaye byiza  n’ushinzwe ubutaka mu rwego rw’akarere nawe yamukuraho.

Muri ubu bukangurambaga bwo kumenyekanisha igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi, ubuyobozi burateganya kumanika iki gishushanyo mbonera ku nyubako zose z’ubuyobozi kandi ngo babonye umufatanyabikorwa wo kubibafashamo.

radiorusizi/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *