Shadow

Abatabona barifuza gufashwa kubona “inkoni yera” bafata nk’ijisho ryabo

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ibayobora ari ijisho ryabo, bakifuza ko yashyirwa kuri mituweri kuko ihenze kandi bagasaba ko zajya ziboneka ahari ibikorwa by’ubuvuzi hose.

JPEG - 92.7 kb

Babitangaje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera, igikorwa cyabereye mu Karere ka Gisagara, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona baturutse hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), Dr Patrick Suubi, yavuze ko inkoni yera itaboneka mu Rwanda kandi inahenze.

Ati “Inkoni yera ni ijisho ry’utabona, ikibazo gihari ntiboneka k’uwaba yifuza kuyigura. Ikindi irahenda kuko n’izo dufite zituruka hanze, ugasanga iri hagati y’amafaranga ibihumbi 20 na 60Frw, si buri wese rero wayigondera”.

Yongeraho ko icyifuzo ari uko Leta yabafasha izo nkoni zikaboneka mu mavuriro no mu mafarumasi kandi mituweri n’ubundi bwishingizi bwose bukabafasha kuzigura.

Hon Eugene Musolini, uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko, yavuze ko harimo gukorwa ubuvugizi.

 

KTPress/IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *