Shadow

Abashinwa ntibagishaka kubyara

Abategetsi b’u Bushinwa basanze bikwiye ko Politiki yo kubyara abana babiri ihinduka kugira ngo ikibazo cy’abakuze benshi kiriya gihugu gifite cyabonerwa umuti urambye. Ubu imiryango y’Abashinwa yemerewe kubyara abana batatu.

Can the three-child policy solve China′s demographic crisis? | Asia| An in-depth look at news from across the continent | DW | 01.06.2021

Ikibazo cyaje kuba ingorabahizi ku bategetsi b’u Bushinwa nyuma y’ibarura ry’abaturage riherutse kwerekana ko Abashinwa basa n’abarekeye kubyara ahubwo abenshi bakayoboka ubucuruzi n’amashuri.

Muri 2016 nibwo u Bushinwa bwaheruka kuvugurura politiki yabwo yerekeye kuboneza imbyaro.Icyo gihe ubutegetsi bw’i Beijing bwafashe umwanzuro wo kwemerera abaturage kubyara abana babiri mu gihe bari basanzwe batemerewe kurenza umwana umwe. Byari byamaze kuba ikibazo kuko abasore bari barabuze abakobwa bo gushyingiranwa nabo.

Politiki yo kubyara umwana umwe yari yaratangijwe mu myaka irenga 40 ishize, ikaba yari igamije kuzamura ubukungu kuko abahungu bakora akazi k’ingufu kurusha abakobwa. Iyi politiki yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1979, intego ari ukugabanya ubwiyongere bw’abaturage.

Mu nama y’abayobozi bakuru mu ishyaka riri  ku butegetsi bemeje ko gushyiraho iriya politiki ari ikintu kiza cyafasha igihugu kubona urubyiruko ruzabona imbaraga zizayifasha gukomeza kubaho mu gihe kiri imbere.

Kimwe mu bibazo u Bushinwa bufite n’uko umubare munini w’ababutuye ari abageze mu zabukuru. Abashinwa kandi bafite ikibazo cy’uko ubuzima buhenze haba mu gihugu cyabo ndetse n’abatuye hanze yabwo nabo bavuga ko babaho bahendwa n’ubuzima.

Ubwo byatangazwaga ko Leta yemeye ko Abashinwa bemerewe kubyara abana batatu, n’ubwo ari amakuru meza ariko hari abasesengura bavuga ko  nta kintu kinini bizahindura ku kibazo cy’urubyiruko ruke ruri mu Bushinwa.

Abashinwa muri rusange bamaze igihe kinini baramenyereye kuba mu miryango mito, aho  batungwa n’ibyo baruhiye kandi badafite za birantega zirimo no ‘kugira abana.’

Urubyiruko rwo rufite gahunda yo gukomeza kubyara umwana umwe ndetse hari n’abavuga ko batazigera bubaka urugo. Ikindi ni uko abakobwa benshi bahitamo gukomeza amashuri batiriwe bajya mu byo kubaka urugo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *