Shadow

Abarangije muri PIASS basabwe kuba urumuri rwa bose

Ishuri rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda-PIASS ishami rya Karongi riherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba habereye umuhango wo gutanga ku mugaragaro impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza,abahawe impamyabumenyi basabwe kuba urumuri rwa bose

Byabereye ahari inyubako nshya za PIASS-Karongi

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena,muri aba babonye impamyabumenyi igitsina gore ni 117 naho ab’igitsina gabo ni 166,bize mu mashami arimo iyobokamana,uburezi n’iterambere. Aba barangije bavuga ko ubumenyi bahakuye buzatuma bafasha abaturage kw’itezimbere.

Ingabire Angelique arangije mu ishami ry’ubucuruzi-Business Studies wabaye uwa mbere mu banyeshuri barangije muri PIASS shami rya Karongi avuga ko ubumenyi y’ungutse agiye kubwifashisha mu guhanga imirimo ati: “Ati kuba uwa mbere byanshimishije,kuba ndangije kwiga business ngiye kugenda mfashe abantu guhanga imirimo,ahari abantu benshi bicaye bumva ko nta mirimo iriho duhereye kubumenyi dufite tugiye gufatanya tubashe kwiteza imbere kandi dutezimbere n’igihugu cyacu.”

Pr.Musemakweli Elysee umuyobozi w’ishuri rikuru ry’amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda-PIASS avuga ko mu bumenyi batanga harimo n’ishami ry’iterambere rikorana n’abari mu bice by’icyaro kugira ngo ribafashe kwitezimbere,

Ati:“Irishami rikorana cyane n’abantu bo mu cyaro kugira ngo  biteze imbere”

Dr.Marie Christine Gasinzigirwa umusesenguzi w’amasiyansi mu nama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza avuga ko aba bahawe impamyabumenyi igihugu cyibatezeho byinshi anabasaba kuba urumuri rwa bose.

Ati: “  U Rwanda rwabahaye byinshi rubatezeho byinshi,ni inshingano za buri muntu wese wagize amahirwe akajya kwiga kugira icyo amarira abandi  bari inyuma,mbere kaminuza zari nke ubu ni nyinshi noneho tube urumuri rwa bose. ”

Dr.Gasingirwa kandi yasabye abarangije guhora biga kugira ngo bakomeze guhatana ku isoko ry’umurimo ati “Amase yejo ntagihoma urutaro bivuze guhora wiga ukiyongera ubumenyi kugira ngo ushobore guhagarara ku isoko ry’umurimo”

byari ibyishimo

Ni ku nshuro ya gatandatu iri shuri rikuru ry’abaporotesitanti-PIASS rifite ikicaro gikuru mu karere ka Huye ritanga impamyabumenyi kuva ryabaho mu mwaka wa 2010, umwihariko w’uyu munsi nibwo bwa mbere harangije abiga abanyeshuri ishami ryita ku bidukikije .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *