Shadow

Abapadiri babyaye abana  bakabihisha bagiye kumenyekana

Ikigo kigenga cy’I Nairobi muri Kenya,gipima ibimenyetso by’inkomoko y’abantu,bwatangiye gukangurira abagore babyaranye n’abapadiri bo muri kiriziya gatorika gukoresha ibizamini bigaragaza inkomoko z’abana babo kugira ngo bishyirwe ahagaragara.

Intego yo gukora ibyo bizamini ngo ni ukugira ngo hagaragazwe ko abo bana babyawe n’abapadiri koko, kuko bakunzwe kw’ihakanwa n’abase bitwaje ko bafite isezerano bagiranye na kiriziya ry’ubumanzi no kuba ingaragu. Nyamara hamaze kugaragara umubare utari mucye w’abarenga kuri iryo sezerano bakabyara abana ariko bakabihakana bakabatererana.

Hari bamwe bagiye bajyanwa mu nkiko abandi ibyabo usanga bihwihwiswa muri rubanda ko padiri runaka afite umwana ibunaka.

Amakuru dukesha BBC avuga ko hari umupadiri umwe wahamijwe n’ubutabera ko yagize uruhare mu rupfu rw’abana b’abahungu babiri yabyaye, agamije gusibanganya ibimenyetso byamuhamyaga ko abo bana ari abe.

                          Image result for pretre
                                   Papa Farasisiko yiyemeje gukurikirana ibibazo bivugwa muri kiriziya ayoboye    

Hahize iminsi papa Farasisiko ashyizeho itsinda ryiga ku kibazo cy’abapadiri bashinjwa ibyaha bishingiye ku gitsina byakozwe mu myaka yashize.

Ubusanzwe muri kiriziya Gatorika abapadiri bashaka gushinga ingo no kubyara basabwa gusezera inshingano zo kuba abapadiri,kuko mu masezerano bagirana na kiriziya ababuza gushaka abagore.

Igisubizo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *