Abanyeshuri ba kaminuza yo muri Afurika y’epfo bavuga ko bahanze amatafari mashya akoze mu nkari z’umuntu akoze mu buryo burengera ibidukikije.
Aba banyeshuri nibo bakoze iri tafari ridasanzwe
Aba banyeshuri bo kuri Kaminuza ya Cape Town bavuga ko bakoze aya matafari bahuza inkari bakusanyije zikuwe mu bwiherero bw’abagabo n’umucanga ndetse na za mikorobe.
Bavuga ko ubwo buryo butuma amatafari yikomeza ubwayo mu buryo bw’umwimereri iyo iyo mvange y’ibiyakoze ishyizwe mu bushyuhe busanzwe bwo mu cyumba.
Ni itafari rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Bitewe no gukomera kwifuza ku itafarai riba ryakozwe, aya matafari akorwa mu gihe kiri hagati y’iminsi ine n’itandatu.
Bavuga ko hari ikinyabutabire cyo muri iyo mvange gisanyagura izo nkari hakavamo ikindi kinyabutabire kizwi nka calcium carbonate,iki kikaba ikinyabutabire cy’ingenzi mu gukora itafari hanyuma kikabihuriza hamwe byose.
Amatafari asanzwe ubundi acyenera gutwikirwa mu itanura rigurumana, bigatuma habaho umwuka mwinshi wa carbon dioxide uhumanya ikirere.
Iri niryo tafari rikozwe mu nkari rirengera ibidukikije
BBC/IGISUBIZO.COM