Tuesday, September 21
Shadow

Abantu bose bakize nta n’umwe wakize kuko akorera abandi

Umuririmbyi Cyusa Ibrahim ubwo yataramiraga abakunzi b’umuziki gakondo, mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye ku wa Gatandatu tariki 17 yashishikarije  urubyiruko kwihangira umurimo.

Muhoza by Cyusa Ibrahim on Amazon Music - Amazon.com
Cyusa Ibrahim yasezeye kuri banki yakoreraga yiyegurira umuziki

Mbere yo gutangira iki gitaramo yabanje kubazwa uko umuntu ashobora gutungwa n’umuziki cyane cyane gakondo.

Uyu muhanzi wasezeye akazi yakoraga muri Ecobank yari amazemo imyaka itanu [Yatangiye akazi mu 2013 asezera mu 2018], yavuze ko umuziki ushobora gutunga umuntu ashishikariza abiganjemo urubyiruko kwihangira umurimo.

Ati “Buriya hari inama Perezida Paul Kagame ahora atugira ngo twihangire imirimo. Njyewe gufata icyemezo cyo kureka Banki wenda n’abo twakoranaga barabizi narababwiye nti ejo nzasezera, bati eeh ureke akazi kaguhemba buri kwezi kakwishyurira ubwishingizi kakwishyurira ibintu byose ugende, none se wabitekerejeho cyangwa? Ndababwira nti njyewe nabitekerejeho.”

Yakomeje avuga ko hari ukuntu abantu bashukwa n’akazi kabahemba buri kwezi nyamara abantu bose azi bakize, nta n’umwe wakize kuko akorera abandi.

Ati “Buriya amafaranga y’ukwezi afite ukuntu adushuka mu bwonko ariko mu bantu naba nzi bakize hano hanze nta muntu nigeze mbona wakize akorera abandi. Umuntu wese wageze ku ntego yifuza yarikoreye. Rero namwe Banyarwanda ndabashishikariza kwikorera nibwo tuzakira. Ntabwo ushobora gukira ukorera abandi.”

Uyu muhanzi akimara kuva muri banki yataramiye muri za hoteli zitandukanye mu bukwe no mu bitaramo bisanzwe, bituma atangita kugira agatubutse. Aho aririmba akunda gufashwa na “Direction Band”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *