Shadow

Abana batwara inda zitateganyijwe  barasabwa kuvuga abazibateye.

Hirya no hino mu gihugu usanga hari ikibazo cy’abana b’abangavu babyarira iwabo bakiri bato,abenshi bigatuma bacikiriza amashuli n’imibereho yabo ikahazaharira kuko rimwe na rimwe ababyeyi babo batabyakira neza, bikagira ingaruka kuri abo bana kimwe n’abo bibarutse. Baragirwa inama y’uko bazajya bavuga ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe.

Bamwe muri abo bana byatumye bacikiza amashuri,bavuga ko bagitwita byabagoye cyane kwiyakira,ariko nyuma baza kwiyubaka mo ikizere bakira ibyababayeho, bashobora kwiyitaho kimwe n’abo babyaye. Ku ruhande rw’ababyeyi babo nabo bavuga ko byabahungabanyije cyane, ariko ko ntakundi bari kubigenza babyakira uko biri.

Mu buhamya bw’abo tudatangaza amazina bavuga uko byabagendekeye n’ingaruka byabagizeho

Umwe yagize ati ‘’Njye nakundanye n’umuhungu nigaga mu mwaka wa kane mu ishami rya MEG,turi mu biruhuko antera inda. Ngaruka ku ishuri ntwite,murugo bamaze  kubimenya bibanza kubagora ariko nyuma baratuza. Nanjye byabanje kumvuna,ariko nyuma mfunga umwaka .’’ Undi nawe avuga ko  yatewe inda bikamuviramo kuva mu ishuri.

Image result for umukobwa batwite                        utwite abakeneye kwitabwaho 

Umwe mu babyeyi ufite umwana umaze kubyarira iwe inshuro ebyiri, avuga ko kubyakira byabanje ku mugora kubera ko nta bushobozi buhagije afite.

Uyu mubyeyi agira ati‘’nkimara kumenya ko umwana wanjye atwite nanjye ubwanjye byarampungabanyije pe! Ariko kubera gusenga Imana naravuze nti mbishyize mu maboko y’Imana,narabyakiriye nk’umubyeyi kugera igihe abyariye. Yongeye kubyara bwa kabiri byarankomerekeje kuko ndi umwe mu rugo kubasha guhahira abana batatu ndi umwe byarampungabanyije.’’

Pasteur Nyiraneza  Albertine umuyobozi wa peresibiteri ya Rubengera mu itorero Peresibiteriyeni,agira inama abana batwara inda zitateganyijwe  kujya bagaragaza abazibateye kugira ngo bamaganirwe kure.

Ati‘’ Munyigisho dutanga no mu biganiro tugirana nabo bana b’abakobwa, tubasaba kudahishira uwo muntu kuko ni umugizi wa nabi. Bagenda bagira ubutwari bwo kuvuga ariko hari abatarabigeraho ariko turabigisha ngo bajye babagaragaza bareke kubahishira  ’’

Abana baterwa inda usanga ahanini bashukishwa utuntu tw’ubuhendabana turimo amandazi,telephone,udusaha n’ibindi. Ibi kuri bamwe bibaviramo gutakaza amashuri no gufata inshingano zo kwitwa abyeyi imbura gihe,bikabateza ubukene kuko nta bushobozi baba bafite.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *