Shadow

Abakuru b’ibihugu 10 bakuze kuruta abandi muri Afurika. 

Afurika ni umugabane utuwe n’abakiri bato ugereranyije n’indi migabane y’isi dore ko utuwe n’ababarirwa k’umpuza ndengo y’imyaka 19 y’amavuko.Ni mugihe nyamara Afurika iyobowe n’abantu bakuze ugeranyije nabayituye dore ko nabo impuzandengo y’imyaka yabo ari imyaka 63. Byumvikana ko hagati y’abayobora n’abayoborwa harimo ikinyuranyo cy’imyaka 44.

Aba bayobozi ntabwo bakuze mu myaka gusa ahubwo usanga akenshi banamaze imyaka itari mike mu ntebe y’ubuyobozi.

Bisanzwe bizwi ko nta gihugu kitagira abakuru kuko inama zabo ziba zikenewe mu kwibutsa abakiri bato aho bava n’aho bagana. Ariko ntitwakirengagiza ko mu miterere ya muntu uko iminsi ishira niko agenda atakaza imbaraga z’umubiri,ibyo yabashaga gukora akiri muto ugasanga ntakibishobora mu myaka y’ubukuru bwe. Ubudahangarwa rw’umubiri nabwo niko bugenda bugabanuka.

Ibi kwiyongeraho inshingano zo ku rwego rwo hejuru nko kuyobora igihugu usanga habaye gushyira mu gaciro  nta wagakwiye kuba agifite inyota y’ubuyobozi ahubwo yagakwiye kuba aha abakiri bato umwanya bagatangira kuyobora nawe akababera umujyanama mugihe bakimufite.

Nta gushidikanya ko aba bayobozi bageze mu zabukuru akenshi badindiza iterambere rya Afurika ugendeye ku buryo bw’imitekerereze y’ibihe bakuriyemo n’ibihe birimo ubu ngubu.

Image result for Eduardo Dos Santos
Edouardo Dos Santos w’imyaka 75, we yakuyemo ake karenge mu kuyobora Angola

 

Aba  ni abayobozi bakuru b’ibihugu bakuze kurusha abandi muri Afurika.

  1. Béji Caïd Essebsi, Afite imyaka 91. Ni perezida wa Tuniziya kuva mu 2014-kugeza ubu
    Image result for Béji Caïd Essebsi
  2. Paul Biya, Afite imyaka 85. Ni perezida wa Kameruni (Cameroon) kuva 1982-kugeza ubu
    Image result for Paul Biya
  3. Abdelaziz Bouteflika, Afite imyaka 81. Ni perezida wa Alijeriya kuva 1999-kugeza ubu
    Related image
  1. Alpha Condé. Afite imyaka 80. Ni perezida wa Gineya kuva 2010-kugeza ubu
    Image result for alpha condé
  2. Peter Mutharika Afite imyaka 78. Ni perezida Malawi kuva 2014-kugeza ubuImage result for Peter Mutharika
  3. Alassane Ouattara Afite imyaka 76. Ni perezida wa Côte d’Ivoire kuva 2010-kugeza ubu
    Image result for Alassane Ouattara
  4. Hage Geingob Afite imyaka 76. Ni perezida wa Namibiya kuva 2015-kugeza ubu
    Image result for Hage Geingob
  5. Emmerson Mnangagwa Afite imyaka 75. Ni perezida wa Zimbabwe kuva 2017-kugeza ubuImage result for Emmerson Mnangagwa
  6. Muhammadu Buhari Afite imyaka 75. Ni perezida wa Nijeriya kuva 2015-kugeza ubuRelated image
  7. Teodoro Obiang Nguema . Afite imyaka 81. Ni pereziwa wa Gineya Ekwatoriyare  kuva 1979-kugeza ubu

Image result for Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

 

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *