Shadow

Abagore mu buyobozi ni igisubizo ku bibazo bahura nabyo

Perezida Paul Kagame asobanura ko kongera umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo ari inyungu ku bandi bagore, kuko bigira uruhare mu gucyemura ibibazo bahura nabo muri rusange.

JPEG - 211.6 kb
Umubare munini w’abagore ugaragara mu nzego zose ndetse no mu butabera

Yabitangaje ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018.

Perezida Kagame yavuze ko guverinoma idapfa gushyira abagore benshi mu buyobozi kugira ngo imibare y’iyongere, ahubwo ko biba bifite aho bihuriye ko ari bo bagira uruhare runini mu gukemura ibibazo bagenzi babo bahura nabyo cyane cyane ihohoterwa.

Yagize ati “Niba hari ibibazo by’umwihariko bireba abakobwa n’abagore, iyo abakobwa n’abagore bagiye mu nzego z’ubuyobozi umubare wiyongereye, bahawe ibikoresho byose bikenewe, mwabikoresheje mugahindura (ibibazo bagenzi banyu bahura nabyo).”

Yavuze ko bitabujije ko n’abagabo badakwiye kumva ko badafitei izo nshingano. Yavuze ko bikwiye gukorwa mu bufatanye ku mpande zombi.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *