Shadow

Abagore barashimirwa uruhare rwabo mu kongera umusaruro wa Kawa

Nyuma yo kubona ko ikawa itafatwaga neza bigatuma umusaruro wayo uba muke bikaba byanatuma abahinzi bayo bacika intege cyane cyane Abagore,byatumye umuryango Sustainable Growers utegura amahugurwa mu turere tw’intara y’Uburengerazuba duhingwamo ikawa bigishwa uko bakorera ikawa yabo neza kugira ngo umusaruro wiyongere.

Abagore baigishijwe gufata neza kawa na Sustainable Growers

Ni amahugurwa bahawe mu gihe cy’umwaka umwe.Abayahawe ku wa kane tariki 16 Gicurasi bashimiwe ko bakoreye ikawa yabo neza, bigatuma umusaruro wiyongera ugereranyije nuko mbere byari byifashe.

Bamwe mubahawe ibihembo baravuga ko inyigisho bahawe zatumye umusaruro wiyongera.

Uyu muhinzi agira ati: “Twize kuyikatira,gushyiraho ifumbire no gutera umuti,navanyemo umusaruro w’ibiro 521,hiyongereyeho ibiro 450”

Muginzi we nawe ngo “Nari mfite ikawa idashimishije nzakubona abafashamyumvire baduhugura ibyerekeye kawa,umusaruro wavuyemo si nkuwo nabonaga mbere,umwana arajya kwishuri neza mituweli ibonekera ighe ”

Nzarurinda Jean d’Amour umuyobozi mukuru wungirije wa Sustainable Growrs Rwanda avuga ko bateguye iki gikorwa kugira ngo abandi bahinzi barebereho.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Munyatwari Alphonse we yasabye abahawe  ibihembo kudasubira inyuma ati: “Abahembwe ubutumwa twabaha ni ukudatsikira kudasubira inyuma, gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwa kawa bakamenya gushingira k’ubushobozi ubuhinzi bwa kawa bwabahaye kugira ngo bajye no muyindi mishanga ishobora kubateza imbere kuko ushobora kuba uri mu buhinzi ntugume mu buhinzi gusa.”

Mubyo bahembwe harimo n’inka

Aba bahinzi ba kawa bahawe ibihembo ni abo mu Turere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi, bimwe mu bihembo byatanzwe harimo amatungo n’ibindi binyuranye birimo matera,amatara y’imirasire n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuhinzi bwa kawa.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *