Shadow

Abagana ikigo nderabuzima cya Juru barinubira serivise mbi bahabwa.

Mu Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba,bamwe mu bagana ikigo nderabuzima cya Juru,barinubira ko serivise bahabwa zigenda zibambi kurushaho. Bavuga ko bamwe bahitamo kujya ku kindi kigo nderabuzima cy’umrenge begeranye kuko ngo abenshi baza barwaye ariko ntibabone ubutabazi bw’ibanze, ndetse ngo abenshi bataha batavuwe.

Iyo ugeze muri iki kigo nderabuzima cya Juru, ntuhasanga abarwayi benshi nkuko ubisanga ahenshi ku yandi mavuriro, hari abaturage bavuga ko abagana iki kigo babaye bacye kubera serivisi mbi bakihitiramo kujya ku kindi kigo nderabuzima kiri muwundi murenge begeranye.

Bamwe mu bagana irivuriro batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko “Serivise muri iki kigo nderabuzima cya Juru ntabwo ari nziza,bitewe nuko abakozi bahakora nka 90% usanga banengwa imikorere yabo bitewe nuko badatanga serivise nkuko ziba zigenewe abazihabwa. Ibyo byatumye abaturage bamwe bafata umwanzuro wo kujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ririma kubera guhunga serivise mbi ”

Izi serivise mbi bavuga ko zigaragarira cyane mu kwivuza aho umuturage ashobora kugenda agatonda umurongo ,nyamara ugasanga umunganga ntamwitayeho yibereye muri terefone cyangwa mu bitabo ndetse nbikiyongeraho kuvuga nabi,ugasanga umurwayi ku burwayi yari afite hiyongereyeho gutahana agahinda.

Undi nawe yagize ati “Hano baratwakira,uretse ko umuntu yirirwa k’umurongo kugira ngo azagere mu isuzumiro bikagorana,kuko ushobora kuza mu gitondo ukajyeza mu ma saa sita ugihari. ”

Umuyobozi w’ ikigo nderabuzima cya Juru Ndabarinze Jean Pierre,ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze ibyo aba baturage bavuga dore ko ahamaze amezi abiri gusa ayobora iki kigo nderabuzima.

Agira ati “Hari igikwiye guhinduka kuko njye aha mpamaze igihe gito,amezi abiri gusa,ndagerageza kubicyemura[…]kugira ngo nibura isura yari iriho mbere abantu bafite,turebe uko twagenda tuyihindura buhoro buhoro uko iminsi izagenda yisunika”

Si ubwambere iki ikigo nderabuzima cya Juru gishyizwe mu majwi,kubera gutanga serivise nabi  cyokora nkuko ubuyobozi bushya bubyizeza abakigana ngo bagiye kubona impinduka.

Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Juru ngo cyakira abantu bari hagati ya 70 na 100 ku munsi,kikaba gifite baforomo 12.

 

RBA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *