Shadow

Abaforomo n’ababyaza barishimira uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima

Mu bitaro bya Kibuye hizihijwe umunsi w’abaforomo n’ababyaza, bagaragaza ko bishimiye uruhare batanga bita k’ubuzima bw’abaturage. Bibukijwe kuzirikana indahiro barahira ibasaba gutanga serivisi nziza ku babagana.

Abaforomo n’ababyaza bishimiye umusanzu batanga mu kubungabunga ubuzima

Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa tariki 12 Gicurasi mu bitaro bya Kibuye ho bawizihije by’umwihariko kuri uyu wa kane atariki 30 Gicurasi uyu mwaka.

Hakizimana Steven umuyobozi w’abaformo n’ababyaza mu bitaro bikuru bya Kibuye avuga ko kuri uyu munsi bazirikana uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima,agira ati: “turishimira uruhare rwacu mu kubungabunga ubuzima mu gihugu twita ku banyarwanda aho natwe dutanga umusanzu wacu dukumira imfu z’abana ndetse n’iza ababyeyi n’ubundi burwayi muri rusange twirinda indwara zitandura dufatanyije n’izindi nzego zose z’ubuzima.”

Hakizimana yagaragaje ko bafite ikibazo kijyanye n’ubucye bw’abakozi bo mu rwego rw’abaforomo n’ababyaza aho usanga ari bacye kandi bafite akazi kenshi k’umubare munini w’abo bagomba kwitaho umunsi k’umunsi. Ibi bikaba bituma rimwe na rimwe serivise batanga itagenda neza uko abantu babishaka bitewe nubwo bucye. “Tukaba twifuza ubuvugizi mu nzego zose nkuko na minisiteri idahwema kubigaragaza.”

Dr.Ayingeneye Violette umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibuye, yashishikarije abaforomo n’ababyaza  kongera kuzirikana indahiro barahiye barangije kwiga.

Ati: “Iyo bagiye kwinjira muri uyu mwuga wo kuvura barahirira ko bazatanga serivisi nziza kuza abagana wese batitaye kucyo aricyo bakamwakirana na yombi ntavangura iryo ariryo ryose,bakamuha ubufasha ubwo aribwo bwose  aje asaba mu bushobozi bazaba bafite.”

Yakomeje abasaba gukora kinyamwuga uko babyize bakorana neza n’abaganga bakorana nabo umunsi k’umunsi kugira ngo akazi karusheho kugenda neza hatangwa serivisi nziza.

Ku kibazo cyagaragajwe cy’ubucye bw’abakozi Dr.Ayingeneye yavuze ko hakorwa ubuvugizi n’ibishoboka mu b’ubushobozi bucye ibitaro bifite bagerageza gushaka abakozi, kandi ngo “dufatanyije na Minisiteri bizakomeza uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.”

Abaforomo n’ababyaza mu rwego rwo ku noza akazi kabo bashyizeho ihuriro Rwanda Nursery Midwife Union kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza ndetse n’ubuzima muri rusange bugende neza. Nkuko bihamywa na Tuyisenge Samson umuyobozi w’iri huriro mu karere ka Karongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *