Shadow

Kiyovu Sport yigaranzuye Rayon Sport iyitsinda ibitego 2-1

Umukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2018-19’ Kiyovu Sports yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka itandatu, itsinda mukeba Rayon Sports, ibitego 2-1.

Abakinnyi ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

Kuri iki Cyumweru, tariki 2 Ukuboza 2018 nibwo hakinwe umukino wahuje abakeba bamaranye imyaka irenga 50 mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 60 w’umukino nyuma y’umupira yari ahawe na w’umunya Cameroun Ghislain Armel akabona ko ubwugarizi bwa Rayon Sports burangaye.

Ikipe ya Rayon sports yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ari nako Kiyovu igerageza kugarira kugira ngo igitego cyayo kitagomborwa. Ku munota wa 78 w’umukino Mukunzi Yannick yayitsindiye igitego cyo kwishyura.

Nyuma y’uko umusifuzi wo hagati atanze iminota itanu wa rutahizamu wa Kiyovu w’umunya Cameroun Ghislain Armel yazamukanye umupira nyuma yo gucenga ba myugariro wa Rayon Sports ariko ageze kuri  Rwatubaye Abdul ahita amushyira hasi.

Ibi byatumye umusifuzi atanga penaliti yatewe na Djuma Nizeyimana ashyiramo igitego cya kabiri umukino urangira utyo.

Kiyovu Sports yaherukaga gukura amanota atatu kuri Rayon Sport tariki 21 Mata 2012,ni umukino warangiye ari 1-0.

Ku munota wa nyuma mu y’inyongera , umusifuzi yahaye Bimenyimana Bonfils Caled ikarita itukura nyuma y’imirwano y’imvururu zakurikiye iterwa rya penaliti.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *