Shadow

Rutsiro bashyize imbaraga mu kubyaza umusaruro ubukerugendo.

Akarere ka Rutsiro gakomeje kugaragaza impinduka z’iterambere mu nzego zinyuranye, nyuma y’aho ubuyobozi bushyize imbaraga mu kubyaza umusaruro umutungo kamere ukarangwamo.

 Ibiro by’Akarere ka Rutsiro byubatswe mu buryo bugezweho

Aka karere k’ubukerarugendo karangwamo ibyiza nyaburanga byinshi birimo igice kinini k’Ikiyaga cya Kivu, imisozi iteye amabengeza inyuzemo Umuhanda wa Kivu-Belt uhuza Rutsiro na Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, amashyamba  ya kimeza yagizwe Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence avuga ko mu buryo bwihariye bategura bwo kubyaza umusaruro aya mahirwe karemano harimo inzira ya ba Mukerarugendo inyuze muri Pariki ya Gishwati igahinguka mu ya Mukura.

Bitarenze uyu mwaka, Akarere gafatanyije n’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) mu mushinga wo kubungabunga amashyamba LAFREC (Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation), birateganya kubaka amasite yo gukambikaho (base camps) arimo site ya Bitenga, iya Karumbi na Rusebeya.

Meya Ayinkamiye yagize ati “Kubaka izi site byaratangiye kandi mu mpera z’Ukuboza 2018 bizaba byaratangiye kandi tuzabitangiza ku mugaragaro ku buryo abaturage n’abandi bose bazamenya ko izo Pariki zigendwa guhera icyo gihe. Ni umushinga munini uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri, tuzanashyiramo aho batunganyiriza amata, amabuye y’agaciro n’ibindi bikorerwa hano iwacu.”       Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence

Yakomeje avuga ko ku muhanda wa ‘Kivu Belt’ hateguriwe umushinga w’inzu nto,  abasura Akarere bazajya basangamo ibicuruzwa bitandukanye birimo umusaruro w’ibihingwa n’ibikomoka ku bworozi bw’inzuki, ubw’inka n’ubw’amafi.

Ati “Kuri uyu muhanda turi guteganya kuhubaka inzu zizajya zifasha abatembera mu karere na ba mukerarugendo kuguriramo umusaruro uboneka hano mu Karere ka Rutsiro nk’amata, ubuki, inanasi n’ibindi. Turagira ngo ku muhanda hazaboneke ahantu henshi ho kugurira ibicuruzwa mu buryo bworoshye.”

Biteganyijwe ko inzira ihuza Gishwati na Mukura, kimwe n’umushinga wo kubaka inzu y’umuco n’amateka (Cultural Village) hafi y’ishyamba rya Gishwati bigomba gukorwa bikarangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

imvahonshya/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *