Shadow

ADEPR Karongi baramagana ibiyobyabwenge-Pasiteri Gatware Herman

Itorero rya ADEPR mu karere ka Karongi rirakangurira urubyiruko n’abandi bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko byangiza umubiri waremwe mu ishusho y’Imana kandi bigatuma n’umuntu ubyishoroma nta terambere ageraho kuko bimunga ubukungu.Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bukaba bushishikariza amadini n’andi amatorero kugira uruhare muri ibi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni igiterane cyateguwe na ADEPR ku wa gatandatu taliki 3 Ugushyingo uyu mwaka cyabimburiwe no kwamagana ibiyobyabwenge kikaba kitabiriwe n’abakirisitu ba ADEPR, ubuyoboz bw’akarere ka Karongi,inzego z’umutekano ku rwego rw’akarere na bamwe mu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge.

Pasiteri Gatware Herman umushumba wa ADEPR mu karere ka Karongi aravuga ko :”Twateguye igiterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge,kuko itorero rifite inshingano zo kurwanya ikintu cyose cyangiza umubiri w’umwana w’umuntu,ubutumwa dufite ni ubutumwa bwuzuye; ntitubwiriza umuntu kuzajya mu ijuru gusa ahubwo tumubwiriza no kubaho neza kuko biri mu nshingano zacu. Ni muri urwo rwego twese twatekereje dutumira inzego zose kugira ngo baze tugerageze kurwanya no kwamagana ibiyobyabwenge biri kwangiza abana.”

                 Pasiteri Gatarwa Herman

Ubuhamya bwanyuze benshi mubari bitabiriye iki giterane ndetse bugatuma bamwe mu babikoreshaga bitandukanya nabyo,ni umubyeyi wari warabaswe n’urumogi. Mu buhamya bwe yavuze ibikorwa bibi yakoraga ariko kuri ubu akaba ari umugore ushima Imana nyuma yo kubireka,ahamagarira n’abandi kubireka.

Yagize ati: “Ingaruka zo mu buraya no mu biyobyabwenge ntubasha kwigenzura;ugasinda ukinyarira uri umuntu w’umubyeyi,guca inyuma uwo mwashakanye, byangiza ubwonko ugakora ibyo utaramutse gukora. Icyatumye cyane ndureka nigeze kurwana n’umuntu mukura amenyo,ikindi kibi nigeze gukora nararunyweye nsimbuka inzu.Iyo narunywaga umugabo wanjye namutaga mu buriri nkajya mu bandi bagabo ”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu Bagwire Esperance atanga ubutumwa ku madini n’amatorero, ati: “ubutumwa ni ugukangurira andi matorero yose kwinjira muri iyi gahunda bagafasha abakirisito basengera mu matorero yabo ariko banafasha ubuyobozi muri ya mikorere n’imikoranire myiza tugafatanyiriza hamwe kubaka umunyarwanda muzima igihugu cyishimira ushobora kwitezaimbere kandi agateza imbere igihugu.”

Inzego z’umutekano zasabye abitabiriye iki giterane n’abandi baturage muri rusange ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we,aho ababonye abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bagaragazwa kugira ngo bakurikiranwe kugeza igihe bizacika burundu .

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *