Shadow

Mozambique: Gukora itangazamakuru byakajijwe

Bamwe mu banyamakuru bo muri Mozambique

Muri Mozambique, guhera kuwa gatatu taliki ya 22 Kanama 2018, abanyamakuru n’ibinyamakuru bagomba gusaba impushya nshya batanze amafaranga y’akayabo.

Umunyamahanga uhakorera itangazamakuru muri Mozambike agomba gutanga amadolari y’Amerika ibihumbi umunani na 300 ku ruhushya rumara umwaka umwe ni ukuvuga asaga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwenegihugu ukorera ikinyamakuru cyo mu mahanga azajya atanga amadolari ibihumbi bitatu na 500 ku mwaka. Iradiyo ishaka gukorera muri Mozambique igomba gutanga amadolari ibihumbi 35.

Abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwabo babyamaganiye kure. Bavuga ko aya mafaranga akabije cyane ari uburyo bwo gukumira abanyamakuru gukora akazi kabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *