Shadow

Igifaransa cyasubijwe agaciro

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira, yafashe umwanzuro “wo gushimangira kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi.”

JPEG - 2.9 Mb

Minisitiri w’uburezi avuga ko Igifaransa kimwe n’izindi ndimi nk’Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza zisanzwe zigishwa mu mashuri n’ubwo zitigishwa ku rugero rungana, ku buryo kuba cyakongerwamo imbaraga bidakwiye kwibazwaho.

Yavuze ko icyemezo cya guverinoma kivuga ko aho bigaragara ko ururimi rw’Igifaransa rukwiye gukomeza gukoreshwa hashingiwe ku kuba rukenewe ku nyungu z’igihugu byakorwa rukongererwa imbaraga.

Ati “urugero niba dufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bivuga Igifaransa, hari gahunda ihamye yo kugira ngo bigishwe Igifaransa kugira ngo babashe kumvikana (n’abo bakorana cyangwa abaturage b’ibyo bihugu)”

Minisitiri w’Uburezi ntiyasobanuye urugero ururimi rw’Igifaransa ruzazamurwaho mu mashuri, ariko yavuze ko kucyongerera imbaraga bijyanye n’ibyo igihugu gikeneye muri iki gihe “nk’uko hafashwe gahunda yo gukoresha Igiswahili kubera ibihugu bituranye n’u Rwanda bigikoresha”

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2012 ryagaragaje ko 11.4 % by’abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 15 bavuga Igifaransa.

Mu 2014, Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF wagaragaje ko mu Rwanda abakoresha Igifaransa ari 6 %.

Ese uyu mwanzuro uzatuma radiyo y’igihugu (Radio Rwanda) igarura gahunda zo muri uru rurimi yari yarahagaritse; amakuru mu gifaransa? Hanahozeho na gahunda yitwaga Samedi Détente itandukanye n’iriho muri iki gihe.

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *