Shadow

Thierry Henry ngo Pep Guardiola niwe cy’itegererezo mu mwuga wo gutoza.

Umutoza mushya wa Monaco, Thierry Henry avuga ko mu mirimo ye mishya azajya yisunga Pep Guardiola usanzwe utoza ikipe ya Manchester City.

Image result for thierry henry

Henry wigeze gukinira ikipe ya Monaco, ayigarutsemo nk’umutoza nyuma y’iyirukanwa rya Leonardo Jardim wari usanzwe ayitoza.

Thierry Henry w’imyaka 41 yavuze ko yize uburyo bushya bwo gukina umupira igihe yatozwaga na Guardiola muri Barcelone mu myaka 10 ishize. Agira ati:”Pep ni we ndeberaho,niwe wa mbere mu kuzana ibintu bishya mu mukino.”

Mu gushimagiza Guardiola yakomeje agira ati:”Nta guca hirya no hino, ni we cyitegererezo cyanjye. Nongeye kwiga gukina umupira bundi bushya ubwo najyaga muri Barcelone ari we uyitoza. ” “Uri kumwe na Pep, mushobora kuganira ibyerekeye umupira, ashobora no kutajya kuryama mugakomeza muvuga iby’umupira”.

Ati:”Umuntu yigira ku bandi; bakakwigisha. Ariko ucyenera no kuvanga n’ubundi bumenyi bwawe buke ufite.”

 

Abajijwe ibyerekeye mugenzi we w’umufaransa Arsene Wenger, wamutoje mu ikipe ya Arsenal kuva 1999 -2007, Henry yavuze ko ngo :”Arsene yafunguye byinshi mu bwenge bwanjye, yatumye nsobanukirwa icyo kuba umukinnyi w’umwuga bisobanuye.Sinzigera mbyibagirwa.”

Herny wahoze akinira Arsenal,yanafashije Monaco gutwara igikombe cya shampiyona yo mu Bufaransa mu 1997 ubwo yayikiniraga.

Henry yakiniye kandi ikipe ya Juventus yo m’Ubutariyani na New York Bullsyo muri Amerika yatangiye akazi k’ubutoza nyuma yo kuba umukinnyi w’icyamamare. Mu mateka yibukirwaho harimo gutwara igikombe cy’isi yatwaye akinira ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa mu 1998 hamwe n’ikombe cy’Uburayi begukanye mu mwaka wa 2000.

Yakinaga imbere akaba yarinjije ibitego 51 mu mikino 123 yakiniye Ubufaransa, akaba yarahagaritse gukina mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2014 ahita ajya gukora kuri televiziyo mbere y’uko ajya gutoza ikipe y’igihugu y’Ububiligi mu 2016.

Uyu mufaransa Thierry Henry yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Monaco kugeza mu kwezi kwa gatanndatu 2021, akaba aje kuri uyu mwanya asezeye kuwo yari asanzwe ho wo kuba umutoza wungirije w’ikipe y’Ububiligi.Akaba asanze Monaco iri ku mwanya wa 18 mu makipe 20 akina muri shampiyona y’Ubufaransa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *