Shadow

RDC igiye kubaka urugomero rwa mbere ku isi rw’amashanyarazi

Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasinye amasezerano n’ibigo by’ubwubatsi by’u Bushinwa na Espagne, yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rufatwa nkuruzaba ari urwa mbere runini ku isi.

Image result for Barrage Inga 3

Urugomero rwiswe Inga ya 3 ruzubakwa ku ruzi rwa Kongo ruzatwara akayabo ka miriyari cumi n’enye z’amadolari y’Amerika.

Nubwo ibi bigo bitarabona uruhushya rwa burundu rwo gutangira imirimo yo kubaka,byemerewe gutangira gukusanya amafaranga no kunoza inyigo y’uyu mushinga.

Uyu mushinga ufatwa nkuremereye biteganyijwe ko uzatanga imirimo kubagera ku 25000, ukazamara imyaka irindwi.

Uru rugomero byitezwe ko ruzatanga amashanyarazi  angana na megawatts ibihumbi cumi na kimwe, umwe muri wo uzashorwa mu bihugu byo hanze ya Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo harimo Afrika y’epfo.

Nubwo Kongo yiyemeje kubaka uru rugomero, hashize imyaka ibiri banki y’isi iharitse ubufatenye bwayo muri uyu mushinga ivuga yuko itewe impungenge n’uburyo leta ya Kongo iri kubyitwaramo.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *