Tariki 19 Nyakanga 1994 ni itariki ifite amwihariko mu mateka y’u Rwanda kuko nibwo hatangajwe guverinoma ya mbere ya leta y’Ubumwe nyuma y’ihagarikwa rya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Nyuma ya Jenoside buri kimwe cyose cyarihutirwaga kuko uretse kubura abantu n’ibintu inzego z’ubuyobozi nazo zarizasenyutse zitariho.
Mu by’ibanze byagombaga gukorwa harimo gushyiraho ubuyobozi. Nyuma y’ibiganiro byashingiye ahanini ku byari byemejwe mu masezerano y’Amahoro ya Arusha byakozwe hagati ya FPR n’andi mashyaka atarijanditse muri jenoside arimo MDR, PSD, PL, PDI, PSR PDC na UDPR, byaganishije ku bwumvikane bwo gushyiraho guverinoma.
Tariki 19 Nyakanga 1994 nibwo hasohotse itangazo rishyiraho perezida ndetse n’abagize guverinoma, ni itangazo ryashyizweho umukono na Col.Kanyarengwe Alexis wari perezida wa FPR Inkotanyi muri icyo gihe.
Aba nibo bari bagize iyo guverinoma:
Perezida wa Repubulika: Pasteur BIZIMUNGU ,
Bizimungu Pasteur yabaye perezida w’u kuva 19 Nyakanga kugeza 23 Werurwe 2000 ubwo yeguraga. Polikiti ntiyakomeje kumuhira kuko Nyuma yo kwegura yashinze ishyaka PDR-Ubuyanja ibi byaje kumukururira ibyaha birimo no kwangisha rubanda ubutegetsi maze tariki 19 Mata 2002 arafungwa akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Nyuma yo gufungwa imyaka itanu yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze ku itariki 6 Mata 2007 arafungurwa, kuva ubwo ntarongera kumvikana muri politiki ubanza yari bagiwe ko hari umwanya uhoraho agenerwa n’amategeko muri sena igihe yitwaye neza. Bisa nkaho yatandukanye na politiki burundu.
Vice-Perezida akaba na minisitiri w’Ingabo: Maj. Gen Paul KAGAME,

Mbere yari asanzwe ari umugaba w’ingabo za APR. Kuri ubu niwe perezida w’u Rwanda umwanya yagiyeho muri Mata 2000 asimbuye Bizimungu wari umaze kwegura. Kuri ubu niwe Perezida wa Republika w’u Rwanda kugeza 2024.

Minisitiri w’intebe : Faustin TWAGIRAMUNGU

Faustin Twagiramungu yaje kwegura nyuma y’umwaka umwe gusa ayoboye guverinoma,yahise ahunga igihugu maze ajya gutura mu Bubirigi. Mu mwaka wa 2003 yaje kugaruka mu Rwanda aho yiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu,ntiyatsinze amatora kuko yayabonyemo amajwi 3% gusa. Yhise asubira I mahanga atangira gukora politiki y’iyakure abinyujije mu ishyaka yashinze anabereye umuyobozi Rwanda Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza)
Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’abakozi ba leta : Colonel Alexis KANYARENGWE ,

Colonel Alexis KANYARENGWE niwe watangaje guverinoma ya 19 Nyakanga 1994
Colonel Alexis KANYARENGWE gihe niwe wari umuyobozi mukuru (Chairman) wa FPR, yitabye Imana mu 2006,ntiyari akigaraga cyane muri politike yari asigaye ari mu bushabitsi aho yari afite uruganda rukora amavuta yo kurya akozwe mu bihwagari
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Jean-Marie Vianney NDAGIJIMANA,

Ntiyaramye muri guverinoma kuko nyuma y’amezi atatu yahawe ubutumwa bwo kujya gufungura zimwe muri za ambasade, yaragiye n’ubu ntaragaruka. Ashinjwa na leta y’u Rwanda kuba yaragiye yibye amafaranga yari yahawe gukoresha akazi yari ashinzwe ko gufungura izo ambasade. Kuri ubu ni umunyapolitiki ukorera hanze y’igihugu.
Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere rya Komini : Seth SENDASHONGA uyu nawe ntabwo yaje gukomeza gukorana na leta kuko nawe yaje guhunga igihugu. Yitabye Imana aguye muri Kenya aho yiciwe.
Minisiteri yo Gusana ibyangiritse,Kwita ku bavuye mu byabo no Gusezerera Ingabo: Dr Jacques BIHOZAGARA

Nyuma yaje kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa no mu Bubiligi yitabye Imana aguye mu Burundi aho yari afungiye ntiyari akigaragara cyane muri politiki.
Minisiteri y’Ubuzima : Colonel Dr. Joseph KAREMERA

Yaje no kuba Minisitiri w’Uburezi nyuma aba umusenateri (2003-2011) kuri ubu ni umwe mubagize urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho : KAYUMBA GAHIMA Immaculée Nyuma yabaye umusenateri (2003-2011)
Miniseteri y’Umuryango n’Itembere ry’Umugore : Aloysia INYUMBA,

yaje kuba muri sena 2003-2010.yitabye mu Imana n’ubundi yarasubiye kongera kuyobora iyi Minisitiri .
Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe : Patrick MAZIMPAKA
Minisiteri y’Ubutabera : Alphonse-Marie NKUBITO
Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye : Pierre-Célestin RWIGEMA ,

Uyu yaje no kuba Minisitiri w’intebe asimbuye Faustin Twagiramungu war weguye,nyuma nawe yaje kwegura arahunga.Yaje kugaruka ubu ahagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba-EALA
Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga: Dr Joseph NSENGIMANA

Minisiteri y’Inganda n’Ubukorikori : Prosper HIGIRO ,

Nyuma yaje kuba umusenateri (2003-2011) yaniyamamarije kuba perezida wa repubulika mu matota ya 2010. Kuri ubu ahagarariye u Rwanda muri Canada
Minisiteri y’Imibereho Myiza n’Umurimo: Pie MUGABO
Minisiteri y’Imali: Marc RUGENERA ,

Ntakigaragara cyane muri politiki imbaraga yazishyize m’ubucuruzi bw’ubwishingizi.Kuri ubu ni umuyobozi mukuru wa Radiant Insurance.
Minisiteri y’Ingufu n’Ibikorwa remezo: Charles NTAKIRUTINKA,

Ntabwo urugendo rwa politiki rwakomeje kumuhira kuko nyuma yo kwifatanya nuwari shebuja(Perezida Pasteur Bizimungu) mu 2002 bagashinga ishyaka PDR-Ubuyanja. Yaje kwisanga muri gereza aho yafunzwe imyaka 10,yari amaze guhamwa n’ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. iki gihano yakirangije mu 2012 kuri ubu ntawe uzi ibyo ahugiyemo.
Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Ibidukikije: Jean-Népomuscène NAYINZIRA

Uyu munyepolitiki wamenyekanye kuri politiki-nkirisitu nkuko yakunze kubivuga (binyuze mu ishyaka yashinze Parti Democratique Chretien) mu 2003 yiyamamarije kuba perezida wa Repubulika abona ijwi rimwe. Yitabye Imana mu 2014 yari yarahagaritse ibikorwa bya politiki abitegetswe n’umubyeyi Bikiramariya nkuko yabisobanuraga cyane ko ngo yari asigaye amubonekera.
Minisiteri y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba : Dr.Augustin IYAMUREMYE ,

yaje no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nyuma aza kuba umusenateri (2003-2011) kuri ubu ni umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
Aba bo bashyizweho nyuma
Minisiteri y’Igenamigambi: Jean-Berchmans BIRARA
Minisiteri y’Itangazamakuru: Jean-Baptiste NKULIYINGOMA
Ubwanditsi/IGISUBIZO.COM