Shadow

Alyn Sano yiyemeje guhesha ishema u Rwanda atsinda irushanwa rya ‘The Voice Afrique francophone’

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda,niwe wenyine hano mu Rwanda wageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya “The Voice Afrique francophone” yerekeje muri Côte d’Ivoire ahari kubera iri rushanwa.

 

Ku Cyumweru nibwo Alyn Sano yahagurukiye ku kibuga cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kigali yerekeje muri Côte d’Ivoire.

Biteganijwe ko tariki 24 Mata 2021, nibwo we na bagenzi be bazarushanwa, iki gikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Mu kiganiro aheruka kugiranana Igihe, Sano yavuze ko yiha amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Ati “. Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”.

Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

“The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

Kuri iyi nshuro y’iri rushanwa Alyn Sano ahatanye na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze. Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *