Shadow

Stéphanie Frappart, umusifuzi mpuzamahanga w’umugore

Umufaransakazi Stéphanie Frappart yinjiye mu mateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’umugore wayoboye umukino wo ku rwego rwo hejuru uhuje abagabo, dore ko ari we wari mu kibuga hagati mu mukino wabaye kuwa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 wa UEFA Super Cup hagati ya Liverpool na Chelsea.

Image result for Stéphanie Frappart

Ubwo yabazwaga uko yiyumva mbere y’uyu mukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe abiri yo mu Bwongereza, Liverpool yegukanye Champions League na Chelsea yatwaye Europa League, uyu mufaransakazi yahamije ko nta gitutu.

“Tugomba kugaragaza mu buryo bw’imbaraga (physiquement), tekinike (techniquement) na takitike (tactiquement) ko tumeze kimwe nk’abagabo. Ntabwo mfite ubwoba bw’ibyo. Nta na kimwe cyahindutse kuri njye.”, Frappart w’imyaka 35 y’amavuko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Muri Kamena yari yabaye umugore wa mbere uhawe amahirwe yo gusifura umukino wa shampiyona y’u Bufaransa.

“Ni byo rwose, ubuzima bwanjye bwarahindutse kuko namenyekanye cyane ku isi”, Frappart akomeza ashimangira ko kuri we gusifura umukino w’abagabo n’uwa bagore byose kuri we ari kimwe.

Mu kwezi gushize, agaragiwe n’abasifuzi aza kuba ari kumwe nabo kuri uyu mukino wa Liverpool na Chelsea barimo umufaransakazi Manuela Nicolosi n’umunya-Irlande-kazi Michelle O’Neill, Frappart yayoboye umukino ukomeye wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubuholandi.A

Image result for Stéphanie Frappart

Stéphanie Frappart kuri ubu ufatwa nk’umusifuzi wa mbere ku isi mu bagore yakinnye umupira w’amaguru by’igihe gito mu ikipe yo mu gace avukamo ya AS Herblay ,yatangiye gusifura afite imyaka 19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *