Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yamenyesheje abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu ko kuva ku tariki ya 23 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka ibikorwa by’uburobyi bizaba bihagaze mu gihe cy’amezi abiri,Abarobyi bo barifuza ko aya matariki ya kimurwa kuko aribwo haboneka umusaruro uba witezwe.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje abagize ishami rya polisi rikorera mu mazi,umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi,ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gukwirakwiza ibyavuye mu bushakashatsi,minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’amahuriro y’abarobyi.
Abahagarariye amahuriro y’abarobyi bavuze ko ifungwa ry’ikiyaga kuri bo bibongerera umusaruro ariko bagaragaje imbogamizi ku matiriki y’ifungwa n’ifungurwa ryacyo bitewe n’imiterere y’uburobyi muri iki kiyaga .
Mugenzi Gerard visi perezida w’ihuriro ry’abarobyi ku rwego rw’igihugu ati “Tubyakiriye neza kuko ibitekerezo twatanze byakiriwe neza kandi turizera ko umwanzuro uzafatwa uzaza udushimishije kuko twifuzaga tariki 13 z’ukwezi kwa munani ko aribwo twafunga tugafungura tariki 13 z’ukwezi kwa cumi.Iyo i Kivu gifunze amafi isambaza indugu zibona umwanya wokororoka zigatera amagi noneho umusaruro ukaza wiyongereye.”
Cecile Uwizeyimana umukozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gukwirakwiza ibyavuye mu bushakashatsi-RAB avuga ko ikifuzo cy’aba barobyi kizagezwa kuri minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagize ati “ibijyanye n’itariki yo gufunga no gufungura ikiyaga ,abarobyi batugejejeho ibyifuzo byabo ariko nk’uko byari byasohotse mu itangazo rya minisitiri hagararagazwa amatariki ariyo 23 z’ukwa munani kugera kuri 23 z’ukwa cumi”.
Yongeyeho ko imyanzuro y’inama yemeje ko hazakorwa ubuvugizi kwa minisitiri hagatangwa impamvu basabye ko iyo tariki yahinduka hanyuma bakazabamenyesha igisubizo mu cyumweru gitaha.
Ifungwa ry’ikiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi abiri rizatuma umusaruro uturuka ku burobyi wiyongera nk’uko bivugwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gukwirakwiza ibyavuye mu bushakashatsi.
Radioisangano/IGISUBIZO.COM