Friday, February 26
Shadow

Abakunzi ba Espoir FC barayitabariza

Abakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru Espoir FC yo muri aka karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’uko nta makuru yayo bafite dore ko iyi kipe  itaratangira imyitozo kuva aho umwaka w’imikino ushize warangira bigatuma bakeka ko yaba iri mu marembera.

This image has an empty alt attribute; its file name is 1-35.jpg
Bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bakinira Espoir FC

Bamwe mu bakurikiranira ahafi ubuzima bw’iyi kipe ya Espoir FC,bavuga ko kuva ku mikino wayihuje n’ikipe ya Gicumbi FC muri  1/8 cy’imikino y’Amahoro hari mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka ntirongera ku garagara nt’anamakuru yayo afatika ahari. Ibi nibyo byazamuye impungenge z’abakunzi b’iyi kipe ko yaba yarasenyutse cyangwa yenda gusenyuka.

Umwe mu bakunzi ba Espoir uyihora hafi Nteziryayo Theogene uzwi cyane ku izina rya Defao yagaragaje impungenge  atewe n’ikipe ya Espoir muri iki gihe:

Ygize ati: “Kuri ubu ikipe ya Espoir mvuze ngo imeze itya naba nkubeshye niba iriho niba itabaho simbizi menya yaravuyeho,kuva shampiyona irangira abakinnyi buri umwe ari ukwe n’undi ukwe nta myitozo nta makuru nta nkuru nimwe twumva ya Espoir.Ahubwo abagize komite n’abayihagarariye bazatubwira iki nibageza igihe cya shampiyona itangira tutarabona ikipe. Iyi iri mu marembera yagiye,abakinnyi bose baracyahari ni bacye cyane bavuyemo ariko nta mukinnyi n’umwe uravugana n’ubuyobozi bwa Espoir,nabo iyo ubabajije niba bakiri abakinnyi ba Espoir bakubwira ko ntabyo bazi. Mbere twajyaga tugeza iki gihe tumaze gukina imikino ya gicuti myinshi ariko ubu habe n’imyitozo.Ikipe yasenyutse,twe turabona yaragiye iri mu marembera. Uretse ko nisenyuka amateka azabibaza azabyishyuza ababishinzwe kubera ko ikipe ya Espoir ituma Abanyacyangugu bose bishima ”

Mugenzi we nawe yakomeje agaragaza ko abona ko ari ikibazo mugihe batari no kwegerwa ngo basabwe umusanzu wabo.

Yagize ati : “Ikipe yasenyutse byo byarangiye kubera y’uko abakinnyi bakomeye benshi barabajyanye ariko ntawe twari twumva bazanye kugeza ubu ngubu nta makuru ahari ngo Espoir yazanye umukinnyi uyu n’uyu kandi hasigaye ukwezi kumwe.Impungenge dufite ni izo kumva andi makipe ari gukina twebwe ikipe yacu y’akarere ka Rusizi tutayumva ahubwo turibaza ikipe yarazimye ko tudasabwa inkunga nkuko twayisabwaga kandi dufasha andi makipe y’ahandi.Kuba mfata inzu yanjye ya miliyoni cumi na zingahe nkayandikaho Rayon Sports ikorera i Kigali kandi nkorera hano I Rusizi yagakwiye kuba iriho ibendera rya Espoir  ”

Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Espoir yahuye n’ibibazo bikomeye by’amikoro make byatumye abakinnyi bamara amezi ane badahembwa, nyuma akarere ka Rusizi karebye uko kakemura icyo kibazo maze abakinnyi bahembwa amezi atatu hasigara kumwe,uku kumwe kwaje kwiyongeraho andi atatu na none amezi yarongeye aba ane abakinnyi badahembwa ibi byatumye abakinnyi bamwe cyane cyane abadakomoka I Rusizi bisubirira iwabo none kugeza magingo aya ikipe ntiratangira imyitozo yo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Umwe mu bakinnyi bagize icyo bavuga kuri ibi bihe ikipe ya Espoir iri kunyuramo yavuze ko baberewemo umwenda w’amezi ane ashize badahembwa bityo ngo icyo kibazo gicyemutse abakinnyi bagaruka mu ikipe

“Ni ikibazo cy’ubuyobozi batari gushyiraho igihe cyo gutangira imyitozo n’ikibazo cyo guhemba abakinnyi. Abafite amasezerano ntiwabwira ngo baze mu myitozo bamaze amezi ane badahembwa, bacyemuye icyo kibazo abafite amasezerano baza mu myitozo. Badusezearanyije ko mu kwezi kwa karindwi aribwo bazaduhemba,kugeza n’ubu ukwezi kwa munani turacyategereje,tubyumva gutya ngo amafaranga araboneka nta muyobozi utwegera nta makuru afatika tubyumva gutyo.  ”

Iyi kipe ubusanzwe amafaranga yose ikoresha ava ku ngengo y’imari y’akarere ka Rusizi andi akava k’umusanzu buri mukozi w’akarere atanga buri kwezi hakiyongeraho n;andi atri menshi ava ku kibuga mu mikino Espoir yakiriye.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’iyi kipe, umuyobozi w’akarere ushinzwe imiberho myiza y’abaturage Bwana Nsigaye Emmanuel ahumuriza abakunzi b’iyi kipe ko itagiye gusenyuka ahubwo ngo hari ibikiri ku nozwa kugira ngo itangire gahunda neza.

Aragira ati “Ikipe irahari ntaho yagiye wenda impamvu mutari kuyibona cyane nuko ikiri kwisuganya kuko shampiyona ntabwo iratangira,twizera y’uko ubwo shampiyona izaba itangiye Espoir muzayibona nkuko bisanzwe, hari ibyo turi kunoza twizeye ko mu minsi micye byose biraba byagiye mu murongo. Numva rero tutavuga ngo ikipe ntihari, ntabwo ikipe ya Espoir yigeze ivaho. Umutoza yamaze kumubona iri gushaka abakinnyi mu cyumweru gitaha turi gutegura mo inama y’inteko rusange aho ngaho uruhare rwa buri wese tuzarurebaho, bakomeze begeranye ibitekerezo tuzabyakira   ”

Kugeza ubu igiheruka gukorwa muri iyi kipe ya Espoir ni ugushaka umutoza mushya kuko uwari usanzwe ayitoza Saidi Abed Makasi adafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bimwemerera gutoza ikipe yo mu cyiciro cya mbere,ikindi kandi kivugwa  ni uko hari abakinnyi barimo n’abari bayifatiye runini bamaze kwerekeza muyandi makipe yaba ayimbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo mu gihe bagitegereje kwishyurwa ibirarane by’imishahara yabo ibi bimeze bitya mu gihe Espoir FC yo nta mukinnyi numwe yari yagura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *