Shadow

Perezida Kagame yatabarije Ikinyarwanda

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco iba ikwiye gusigasirwa na buri wese kandi agaterwa ishema narwo.

Perezida Kagame aganiriza intore z’Indangamirwa

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu muhango wo gusoza
Itorero ry’Indangamirwa ryabaga ku nshuro ya 12 ryaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo

Umukuru w’igihugu yakomeje agaragaza impungenge atewe nuko Ikinyarwanda kivugwa muri ibi bihe aho yagize ati “Ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza tuzagihindura kibe urundi rurimi rutari Ikinyarwanda.”

Yakomeje asaba abigisha intore mu itorero ry’igihugu bakwiye kutabigisha amateka gusa ahubwo bakongera ho no kubigisha uko ururimi.

Umukuru w’igihugu yatanze zimwe mu ngero zumvikanamo imivugire idakwiye

Aha yagize ati””
Yampaye(yampaye inka…) si uguhereza, guhereza ni ibyo mu kiriziya
umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’, bavuga ‘umuntu’
Bavuga ikintu Gishya ntabwo ari Gisha
Yego ntabwo ari ‘Ego’.  

Perezida kandi yamaganye kuba iyi mikoreshereze itariyo y’ururimi yarabaye nk’ibigezweho cyane mu buhanzi ndetse n’abo yise abadotikomu (aba dot com). Ibi kandi yagaragaje ko birenga bikagera naho bidakwiye aho yagize ati “Urabyumva ukumva n’abantu,ukumva no ku ma radiyo , radiyo Rwanda iravuga ibintu… “

Yahamagariye abashinzwe itorero n’umuco kugira icyo bakora kandi asaba buri wese kubigira inshingano ati “Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu gukosora ibyo, mukavuga uko ibintu bikwiye kuvugwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *