Shadow

Ababura amasoko y’ibyo bakora baragirwa inama yo gutanga no gushaka amakuru

Amakoperative amwe n’amwe cyane akora ibikorwa by’ubukorikori yo hirya no hino mu gihugu cyane cyane akorera mu ntara,arataka kutabona amasoko y’ibyo bakora.Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative-RCA gitanga inama yo kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora.

Related image

Bamwe mu bavuga ko batabona amasoko y’ibyo bakora barimo abakora inkweto,ibikapu n’ibindi aho bagira bati;

“Twibwiraga ko tuzabona umusaruro w’ibyo dukora,ubu muri iki gihe cyo muki,abazungu bari kuza ino nibwo dusobora kugira ibyo tugurisha.ni ikibazo gikomeye kuko dukora ntitubone aho tugurishiriza”

“Ibintu dukora usanga abntu bavuga ko bihenze cyane ko natwe ibikoresho tuba twabibinye bihenze,abantu benshi ntabwo bagura bihuse”

Ngo ibi bibagiraho ingaruka zitandukanye birimo kubura imisoro;

“Turabura amafaranga kuko nta soko twabonye,guhemba abakozi kubona imisoro ni ikibazo ndetse dushobora no kubura igishoro tugakinga. ”

Pr.Hareriamana Jean Bosco umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere amakoperative agaragaza ko igitera iki kibazo ari uko batagura amasoko.

“Ikibazo bafite ni ukudatanag amakuru kuko ibintu bakora birakenewe mu gihugu hose ariko ikibazo baziko isoko riri aho bakorera gusa.Tugiye gukomeza gushyiramo imbaraga tubahe amahugurwa arenze ayo twatangagakugira ngo bumve ko isoko ryabaye rinini. Ni umukuru w’igihugu ashyize imbere Afurika ngo ikore isoko rimwe,ibi bikorwa n’aya makoperative bishobora kugera muri Cameroun na Gahana. Ni ikibazo cy’amakuru gushaka kumenya aho ibintu bitari tukabijyana yo mtitwumve ko isoko ari aha turi gukorera gusa;isoko ni rinini kandi rirahari ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *