Shadow

Abaturiye Pariki y’Akagera baracyabangamiwe na zimwe mu nyamanswa

Abaturiye Pariki y’igihugu Akagera bavuga ko bakibangamiwe na zimwe mu nyamanswa ndetse n’inyoni nubwo mu mwaka wa 2013 hubatswe uruzitiro rukumira inyamanswa zo muri pariki ngo hari izasigaye hanze yarwo. Abaturage nabo barasabwa ko ubwabo kongera imbaraga mu kurinda izo nyamanswa.

Related image
Ibitera ni zimwe mu nyamanswa riri mu paririki y’Akagera zangiriza abaturage

Inyamanswa zirimo imvubu,impyisi, ibitera ndetse n’inyoni,ni bimwe mu binyabizina abaturiye pariki y’Akagera bavuga ko biba bangamiye hari abo bitwara ubuzima bikabarira amatungo byumwihariko inyoni ndetse n’ibitera bikabarira amatungo.

Usanga nko mu kwezi inka ebyiri cyangwa eshatu zipfa zishwe n’inyamanswa,ku bahinzi bakunda guhinga umuceri usanga rimwe narimwe ingufu zije uasanga zikandagiye wa muceri ukangirika.

Inyoni zo muri iyi parik nazo zirona cyane kuko nkuko umwe mu baturage abihamya ati “hari igihe uhinga umuceri nko kuri hegitari wizeye gukuramo toni eshanu ugakuramo nk’imwe cyangwa ebyiri izindi zose zariwe ni inyoni ”

Ushizwe guhuza pariki y’Akagera n’abaturage Joseph Karama avuga ko leta y’u Rwanda yashyizeho uruzitiro rugamije gukumira inyamanswa kugira ngo zitajya konera abaturage ,ariko kandi hari nk’impyisi zari hanze y’uru ruzitiro n’imvubu ziri mu bishanga, inyoni zo biragoye kuzigumisha mu ruzitiro. Abonerwa n’izo nyamanswa uretse inyoni bahabwa indishyi yibyangijwe.

Hagati aho abaturage bagirwa inama yo kugerageza kugabanya ubukana bw’ingaruka zaterwa n’izo nyamanswa nkuko Dr.Nsengimana Olivier uyobora umuryango wita ku kubungabunga urusobe rw’iibinyabuzima abisobanura.

“Nta muntu numwe washyigikira ko inyoni zivanwaho,gusa birazwi ko zangiza umusaruro arikoabantu bumve ko niba uhinze utagomba guterera iyo.Tugerageze tongere uburinzi cyane cyane mu gihe imyaka yacu yenda kwera.Tubishoremo kugira ngo wa musaruro twateganyaga tuwugereho.”

Dr.Nsengimana Olivier avuga kandi ko kuri ubu ku rwego rw’isi hari umuti uri gukorwa utari uburozi ku bantu ndetse no kunyoni uzagabanya kwa kona mu gihe imyaka iri kumerera.hari n’ibindi biri kwigwaho byakifashishwa mu gihe imyaka yeze. 

Image result for pariki akagera..inyoni

Nubwo hakomejwe gushyirwa imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima abashakashatsi bagaragaza ko hari ibimera ndetse n’ubwoko bw’inyamanswa bigenda bicyendera bikagira n’ingaruka kubatuye isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *