Shadow

Abifuzaga kubakisha amatafari ya rukarakara bashyizwe igorora

Kuri uyu wa Kane ni bwo hasohotse amabwiriza yemerera abaturage gukoresha amatafari ya rukarakara ariko hakubahirizwa amategeko yateganijwe.

Related image

Abaturage n’impuguke mu bwubatsi basanga kubakisha amatafari ya rukarakara bizafasha kwihutisha gahunda ya Leta yo kongera inzu ziciriritse ndetse binafashe kubungabunga ibidukikije.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiturire yasohoye amabwiriza avuga ko mu gihugu hose abaturage bashaka kubaka inzu zo guturamo bemerewe gukoresha amatafari ya rukarakara mu gihe basabye ibyangombwa byo kubaka.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Eric Serububi arasobanura uburyo bizakorwamo.

Ati “Rukarakara iri gukoreshwa cyangwa  yemerewe gukoreshwa ku cyiciro cya kabiri cy’inzu zemerewe kubakwa, inzu ntoya zitageretse zidafite kave (cave). Ni inzu zo guturamo zitarengeje metero kare 200, amabwiriza ateganya ko umuntu wubakisha cyangwa  wubaka rukarakara agomba kuba yarabihuguriwe, ikigiye gukurikiraho ni imfashanyigisho tugiye gukorana n’uturere muri iyi minsi tudatindira abashaka kuyikoresha duhugure abafundi ariko na bwo binyuze mu makoperative.”

Aya mabwiriza kandi ateganya ko nta nzu y’ubucuruzi izubakishwa rukarakara, kandi itafari rikaba rifite ubugari bwa cm 20 n’uburebure bwa cm 10 na cm 15 z’ubuhagarike ndetse inzu ikaba ifite fondasiyo (umusingi) y’amabuye, umucanga na sima. Akarere n’umujyi nibyo bigena ibice byihariye bitemerewe kubakwamo inzu hakoreshejwe rukarakara

Mu bice by’icyaro ni ho usanga abaturage babumba cyane amatafari ya rukarakara kandi bakayubakisha inzu. Bemeza ko kubakisha aya matafari bifasha buri wese kubona inzu ye bitamuhenze kuko ngo iyo yabumbwe neza akomera cyane, kandi bigafasha no kubungabunga ibidukikije 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *