Shadow

16 Kamena Umunsi w’umwana w’Umunyafurika

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka Afurika n’inshuti zayo bizihiza umunsi w’umwana w’Umyafurika  hagamijwe kuzirikana ubuzima bugoye umwana w’umwirabura abayemo.

Journée de l'enfant africain: on se rappelle encore du massacre des enfants de Soweto – La Voix du Travailleur Social

Ni umunsi watangiye kwizihizwa bwa mbere tariki ya 16 Kamena 1991 mu rwego rwo guha icyubahiro amagana y’abana b’abirabura bishwe kuri iyi tariki mu 1976 n’inzego z’umutekano muri Afurika y’epfo ubwo bigaragambyaga kuko batari bishimiye ireme ry’uburezi bahabwaga ryabatandukanyaga n’abana b’abazungu dore ko icyo gihe hari ivangura rishingiye ku ruhu mu burypo bukomeye.

Uyu munsi kandi akaba ari umwanya wo kuzamura ijwi hejuru buri munyafurika akumva ko akwiye kugira icyo akora ngo imibereho y’umwana w’Afurika izamuke cyane cyane mu burezi cyane ko ubu habarwa miliyoni  z’abana bataye ishuri mu gice cy’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *