Friday, February 26
Shadow

Ibyo wamenya kuri ebola nuko wayirinda

Mu bihe bitambutse isi yagiye yibasirwa n’indwara z’ibyorezo bigahitana abatari bake birimo ibicurane by’ibiguruka, umusonga,Sida, ebola n’ibindi. Bimwe byagiye bihashywa bisa n’ibicitse. Nubwo bimeze gutyo ebola yo iracyahari kandi isa n’itarakura muruge ubanza ifite intego yo kurimbura inyoko muntu.

Related image
Virus ya ebola

Uyu munsi indwara ya ebola iri muri RDC cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Uganda mu karere ka  Kasese yarahagaragaye.
Kuri ubu umwaka urihiritse iri koreka imbaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo-RDC ikaba imaze guhitana abasaga 1813

Ebola ni ndwara ki

Ni indwara iterwa na virusi yitwa ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impala, isha, inguge, inkende, ibitera n’izindi.

Ni imwe mundwara ziri ku isi zandura zikica cyane kandi vuba,gusa iyo imenyakanye ikanavurwa hakiri kare abantu benshi barakira.

Ibiranga umuntu wafashwe/warwaye na ebola

Umuntu wese wafashwe na ebola atangira kugira ibimenyetso by’uburwayi hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma yuko yanduye iyi virusi.

Abanza kugira umuriro mwinshi kandi utagabanuka,ababara mu muhogo agacika intege kandi akaribwa mu ngingo nyuma yahoo habaho kuribwa mu nda no guhitwa cyane kandi bidahagarara.Ibimenyetso byo ku rwego rwa nyuma harimo gusesa ibiheri ku mubiri,gutukura amaso  no kuva amaraso ahantu hose hari utwenge k’umubiri.

Ibitera ebola

Iyo umuntu akoze ku maraso n’andi matembabuzi  yose y’umuntu urwaye ebola.uwishwe nayo cyangwa se ukoze mu maraso n’andi matembabuzi y’inyamanswa irwaye cyangwa yishwe na ebola ako kanya ahita yandura.

Ayo matembabuzi ni  ibyuya, amarira ,ibimwira, amacandwe, ibirutsi, inkari, amabyi, amashereka, amasohoro n’ububobere bwo mu gitsina cy’umugore.

Umuntu kandi ashobora kwandura indwara ya ebola mu gihe akoze ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwe se wishwe na ebola igihe bitasukuwe cyangwa hakaba hatasukuwe neza mu buryo bukwiye.

Iyi niyo mpamvu minisiteri y’ubuzima isaba abantu kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye ebola, igihe ugiye ahantu havugwa ebola ni byiza ko unyura ahabugenewe  

Uko wakirinda ebola

Mu gihe ugize umuriro udasanzwe ugomba kwihutira kugera mu ivuriro rikwegereye cyangwa se ugahamagara numero ya telefoni itishyurwa 114.

Abantu bakwiye kugira umuco wo gukaraba intoki buri gihe bakoresheje amazi meza n’isabune cyane cyane mbere yo gutegura amafunguro no kurya na nyuma yo gukorera isuku umwana witumye.

Mu kwirinda ko uwagaragaye ho ibimenyetso atanduza abandi bagomba ku muha intera hagati ye n’abandi kugeza igihe inzego z’ubuzima zemereje ko atanduye virusi ya ebola agasubira mu bandi.

Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kumenyekanisha byihuse uwagaragye ho ibimenyetso by’iyi ndwara kubera ko aramutse amenyekanye yavurwa kuko hari ubushobozi bwo ku muvura hari abantu bahagije babihuguriwe ndetse n’ibikoresho bihagije. Umuntu wa kize ebola ntabwo yanduza abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *