Shadow

Abigaga muri kaminuza ya Kigali ishami rya Rusizi bari mu gihirahiro

Abarimu bigaga muri kaminuza ya Kigali ishami rya Rusizi ibijyanye n’uburezi ngo babone impamyabumenyi zibemerera gukora uwo mwuga nkuko amabwiriza abisaba barizezwa n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza ko impamyabumenyi zabo bazazibona mu mpera z’uyu mwaka nyuma yo kurangiza amasomo yabo.Ni nyuma yaho ishami ry’iyi kaminuza rifungiye imiryango abo barimu basaga ijana bagasaigara mu gihirahiro.

Image result for university of kigali Main Campus

Hashize igihe kingana n’amezi ane amasomo ahagaze mu gihe bamwe muri aba barimu  bendaga kuyarangiza,gufunga imiryango kw’iri shami bigagamo bavuga ko byabateye ubwoba bwo kuba bazatakaza akazi kubera ko amabwiriza y’ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda -REB avuga ko mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha wa 2020 abarimu bari mu kazi batabifitiye impamyabumenyi batazashyirwa mu myanya.

Uyu munyeshuri agira ati “Twatangiye muri gahunda ya leta yo kwiga post graduate diploma in education,ikibazo twagize ni uko  byageze aho kaminuza irafunga batubwira ko ari ikibazo cy’ibikorwa remezo n’ibikoresho, batwizeza y’uko bagiye kubicyemura tugakomeza kwiga ariko kugeza n’ubu ngubu amaso yaheze mu kirere.Guhera mu kwa kane nibwo bafunze. Impungenge dufite ni uko tubabaza niba twakomereza I Kigali bati ashwi da ntibishoboka.Ese ntimwaduha indangamanota (transcript) tukaba twajya gukomereza ahandi ,bati ntabwo bishoboka ni mutegereze tuzafungura. Kugeza ubu ngubu amaso yaheze mu kirere. Turifuza ko University of Kigali yakorana n’inzego zibisinzwe hanyuma tukaba twarenganurwa dore ko mu mwaka utaha wa 2020 nta mwarimu uzashyirwa mu mwanya (placement) kubera ko azaba atarize yarize uburezi. ”

undi nawe yameza ko biri ku badindiza ati “Ibi biri kutugiraho ingaruka mu kazi kacu ka buri  munsi kuko ntitubasha kubona ibyo abandi barimu bemererwa ;nta nguzanyo ushobora kubona muri banki utazanye icyemeza ko wize post graduate diploma,biri kudukenesha mu miryango yacu kuko nta mishinga dushobora gukora,turi kwigisha ariko tudafatwa nk’abandi barimu.”

“Dufite impungenge y’uko uyu mwaka ushobora kurangira tutarangije kwiga iyo gahunda(post graduate diploma in education)bikazatugiraho ingaruka zitari nziza.”

Prof Abraham Waithima umuyobozi w’ungirije wa Kaminuza ya Kigali avuga ko iri shami rya funzwe kubera ko hari ibyo ritari ry’ujuje aho ryakoreraga akaba yizeza abanyeshuri baryigagamo  ko iki kibazo bari kugikurikiranira hafi  kuburyo iri shami ryongera gufungura imiryango bakarangiza amasomo yabo bakazabona impamyabumenyi zabo mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

“Hari ibntu bicye tugomba kongeramo imbaraga aho twigishirizaga,turi kuvugana na Minisiteri y’Uburezi turi kuzuza ibijyanye n’ibisabwa.Dushobora gufungura muri uku kwezi kwa munani kuje kuko twifuzaga ko twatangirana nako.Ntibizagera mu kwezi kwa mberea batarabona diplome zabo,ibirori byo kurangiza byari biteganyijwe muri uku kwezi twabyimuriye mu kwezi k’Ukuboza kuko duteganya ko bazaba barangije”

Abarimu barebwa n’iki kibazo basaga ijana bakaba basanzwe bakora uwo mwuga hirya ni hino mu karere ka Rusizi,Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi-REB mu mwaka ushize nibwo cyandikiye turere twose kidusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo umwaka wa 2020 uzagere bafite impamyabumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *