Shadow

Gusesengura amarangamutima ni ingenzi mu guteza imbere umurimo

Abayobozi b’ibigo bitandukanye bagirwa inama yo kumenya gusesengura no gucunga amarangamutima yabo kugira ngo bibafashe mu iterambere ry’akazi kabo ka buri munsi.

Dr. Jerome Bonnifay asobanurira akamaro ko gukoresha amarangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo

Inzobere mu byerekeye imikorere y’ubwonko n’amarangamutima, Dr. Jerome Bonnifay, ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mitekerereze ya Muntu (Psychology), Imicungire y’Abakozi, Amategeko n’Ubukungu.

Dr. Bonnifay avuga ko umuntu ufite ubumenyi ku marangamutima atayoborwa na yo ahubwo akoresha ubwonko n’umutima mbere yo gufata umwanzuro uwo ari wo wese.

Intambwe ya mbere ni ukwimenya no kumenya uko utwara amarangamutima yawe kugira ngo atagukoresha ibintu bibi. Abantu bameze gutya bumva neza, bigira ku makosa, bahorana amatsiko yo kumenya ibintu bitandukanye, bagira umuhate n’ibindi.

Dr. Bonnifay avuga ko kumenya gusesengura amarangamutima y’umuntu ari ingenzi ku muntu uwo ari wese kugira ngo arusheho gutera imbere mu byo akora.

Ati “ Ni urufunguzo rw’intsinzi, ni umusingi ushingiraho uhinduka umuntu mwiza kuruta wowe ubwawe, ukagagara neza kurusha abandi kandi ugatera imbere.”

Yongeyeho ko umuntu utabasha gusesengura amarangamutima ye no mu kazi adashobora gutanga umusaruro. Ati “Icyo gihe ntabwo uzakorana n’abandi, uzabakorera cyangwa bagukorere kandi ntabwo ari byiza mu kazi.”

Umuyobozi usobanukiwe akamaro ko gusesengura amarangamutima ye ubwe n’ayabo ayoboye, bimufasha kunoza imikorere no gufata ibyemezo birushaho guteza imbere ikigo ayoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *