Shadow

Burundi: irushanwa rya Primusic ryasojwe n’imvururu z’abafana

Igitaramo umuhanzi ukomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yari yatumiwemo i Burundi gusoza irushanwa rya Primusic, nticyarangiye neza kuko uyu muhanzi yakuwe ku rubyiniro atarangije kubyina bitewe n’imvururu z’abafana.

This image has an empty alt attribute; its file name is 17b5a34fc231221b1a65f7ec90be66.jpg
Tetero Laurette wegukanye PRIMUSIC yashyikirijwe sheki ya miliyoni 25 Fbu

Iki gitaramo uyu muhanzi yagombaga gufatanya n’abandi bahanzi b’i Burundi ari bo Sat B na Big Fizzo, cyabaye kuri iki cyumweru.

Iki gihembo cya PRIMUSIC, cyaje kwegukanwa na Laurette Tetero wahawe amafaranga y’u Burundi miliyoni 25.

Sat B na Big Fizzo baririmbye birarangira hakurikiraho umuhanzi Diamond Platnumz waje guhagarikwa n’imvururu.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’Inyarwanda wari i Bujumbura, uyu muhanzi amaze kururimba indirimbo 2 gusa, abafana bahise bateza akavuyo buzura mu myanya w’icyubahiro ari nako bashaka kugera ku rubyiniro Diamond yaririmbiragaho.

Icyateye izi mvururu ntikiramenyekana gusa hakaba hakekwa ko byaba byatewe n’igiciro cy’inzoga cyagabanyijwe cyangwa abafana ba Big Fizzo na Sat B.

This image has an empty alt attribute; its file name is 15aafd5f896a651168c4eb177a2f46.jpg
Diamond yakuwe kubyiniro igitaraganya

Igisirikare cya leta kikaba cyahise gitabara, Diamond akurwa ku rubyiniro n’igitaramo gihita gihagarikwa.

Muri izi mvururu zikaba zakomerekeyemo abantu benshi abandi bahasiga ubuzima n’ubwo umubare wa bo utaramenyekana, gusa mu bakomeretse harimo umunyamakuru witwa Alain Majesté.

N’ubwo igitramo cyasojwe gutya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond, yagize ati“Burundi mwari benshi cyane, ushobora kwibaza abantu bari inyuma ahantu camera zitarimo kubasha gufata uko bangana? reka nduhuke amafoto n’amashusho by’igitaramo ni ejo’”

Diamond Platnumz akaba ateregerejwe i Kigali mu gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bizenguruka igihugu.

Diamond i Burumdi yari yahuruje imbaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *