Ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru Scandinavia WFC , yo mu karere ka Rubavu yahinduye amateka itwara igikombe cya shampiyona itsinze igitego kimwe AS Kigali WFC yari imaze gutwara ibikombe icumi byose yikurikiranya .

Umukino wo kuri iki Cyumweru watangiye ikipe ya AS Kigali WFC ishaka gutsinda vuba ariko ku munota wa 24 nibwo Scandinavia yahinduye umukino ubwo Ukwinkunda Jeanette yatsindaga igitego cy’umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri.
Scandinavia WFC yakinnye uyu mukino itaratsindwa, aho ifite amanota 51 ikaba iri ku mwanya wa mbere naho AS Kigali WFC yari ifite amanota 48 iri ku mwanya wa kabiri.
Scandinavia WFC yatangiye yotsa igitutu ab’inyuma ba As Kigali WFC yakomeje kugaragaza umunaniro ariko ab’imbere barimo Uwimana Zawadi na Nyirahafashimana Marie Jeanne ntibabashe kuboneza mu izamu ririnzwe na Nyirabashyitsi Judith kugeza igice cya mbere kirangiye.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Scandinavia irusha As Kigali kuburyo yanabonye igitego umusifuzi agasifura ko baraririye kugeza ubwo umukino warangiraga ari igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’umukino umutoza wa As Kigali WFC, Mbarushimana Shaban yavuze ko umusaruro babonye ariwo bakwiye nyuma yo kumara icyumweru nta myitozo kubera ibibazo byo kudahembwa.

Scandinavia WFC yahawe igikombe na sheki ya miliyoni 3.5 Frw naho AS Kigali yahawe sheki ya miliyoni 1.5 Frw.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
Scandinavia:
Umubyeyi Zakia, Kankindi Fatuma, Umuziranenge Irera, Muhawenimana Constance, Uwineza Jazira, Mukandayisenga Nadine, Uwimana Zawadi, Abimana Jamila, Nyirahafashimana Marie Jeanne, Uwihirwe Kevine na Ukwinkunda Jeannette.

As Kigali:
Nyirabashyitsi Judith, Kayitesi Aodie, Uwamahoro Marie Claire, Uwamahoro Olive, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Jeannette, Umwaliwase Dudja,Imanizabayo Florence, Iradukunda Callixte na Ibangarye Anne Marie.


Perezida wa Scandinavia WFC, Kasereka Thierry Paluku, yavuze ko mu cyumweru gitaha iyi kipe izitabira amarushanwa y’akarere azabera i Arusha muri Tanzania


Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa nyuma (wa 18) wa shampiyona y’Abagore
Gakenke WFC 0-4 Kamonyi WFC
Scandinavia WFC 1-0 AS Kigali
ES Mutunda WFC 3-0 Rugende WFC
AS Kabuye WFC 0-3 Inyemera WFC
Bugesera WFC 0-0 Rambura WFC
AS Kabuye WFC na Rugende WFC ni yo makipe yasoreje mu myanya ibiri ya nyuma, aho azasimburwa mu cyiciro cya mbere na APAER WFC na Fatima WFC zatsindiye kuzamuka.