Nyma yo kutitwara neza kwa Léopards ikipe y’igihugu ya RDC mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru muri uyu mwaka wa 2019(CAN2019) umutoza wayo Florent Ibenge nta mahirwe afite yo gukomeza gutoza iyi kipe bikaba bivugwa ko agiye gusimburwa na Claude Makelele.

Mu gihe ikipe ya RDC yari mu zahabwaga amahirwe yo kuba yatwara igikombe siko byagenze kuko yatunguwe no gutsindwa na Uganda bishimangirwa na Misiri biza kuyiviramo gusezererwa mu marushanwa itarenze 1/8 isezerewe na Madagascar.
Nyuma yuyu musaruro udashimishije Florent Ibenge Ikwanga nk’umutoza, ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri RDC ryamaze gutekereza ku isimburya rya Ibenge nubwo bitaratangazwa.
Uhabwa amahirwe yo gusimbura Ibenge Ikwanga ni Umufaransa ukomoka muri RDC Claude Makelele,uyu akaba azwi cyane muri ruhago bitewe nuko yagiye yitwara mu makipe yakinnyemo haba mu ikipe y’igihugu y’Abafaransa cyangwa mu ma Club nka Real Madrid na Chelsea.

Makelele ntabwo yagarukiye mu gukina gusa kuko ubu ari mu mirimo y’ubutoza. Ubuheruka yatozaga ikipe ya KAS Eupen yo mu Bubiligi akaba yaratandukanye nayo mu mpera z’ukwezi gushize tariki 14 Kamena.
Nubwo atigeze akinira Léopards ikipe y’igihugu ya RDC akomokamo Claude Makelele arakunzwe cyane.
Nkuko bitangazwa na La Derniere Heure inkuru z’uko Makelele agiye gusimbura Ibenge zazamuwe cyane nuko Makelele yagaragaye i Kinshassa. Bikaba bivugw ko Makelele ari muri RDC ku butumire bwa perezida
Félix Tshisekedi wifuza ko Makelele amufasha nk’umujyanama winararibonye mu mushinga wo kubaka ishuri ry’ikitegererezo mu kw’igisha umupira w’amaguru.

Né à Kinshasa en 1973, Claude Makélele yavukiye i Kinshasa,nk’umutoza yatoje mu ikipe ya Bastia mu 2014 mbere yuko yerekeza mu Bubiligi muri Eupen yanciye muri Jupiter Pro League .